sangiza abandi

Abanya-Kigali bibukijwe umuco Nyarwanda mu gitaramo ‘Umuganura Gakondo’

sangiza abandi

Mu ijoro ryakeye muri Kigali Universe habereye igitaramo gakondo cyiswe “Umuganura Gakondo”, cyahurije hamwe abahanzi nyarwanda ba gakondo n’abakunzi b’umuziki n’umuco w’u Rwanda.

Ni gitaramo cyabaye mu rwego rwo ko gukomeza kwizihiza umunsi w’Umuganura wabaye ku wa 1 Kanama 2025. Iki gitaramo cyabanjirijwe n’umu DJ wacuranze gakondo, mu njyana zo hambere, zafashije abitabiriye iki gitaramo kwinjira mu mwuka w’umuco n’ikirori nyirizina.

Umuhanzi Mpano Layan ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro, asusurutsa mu ndirimbo ziryoheye amatwi. Yakurikiwe n’umuhanzikazi Munganyinka Alouette, wagaragaje ubuhanga budasanzwe mu ndirimbo z’umuco, anatungurwa n’umuhanzi Lionel Sentore wamusanze ku rubyiniro baririmbana indirimbo “Uwangabiye”.

Ikirori cyakomeje gususurutswa n’umusizi Junior Rumaga afatanyije na Marcel Ntazinda, bibutsa abari aho amateka y’Umuganura, banasobanura isano ikomeye uyu munsi ufite n’umuco n’amateka y’u Rwanda. Bashimiye Inkotanyi zabohoye u Rwanda, ndetse na Leta y’Ubumwe yagaruye ishema ry’uyu munsi ukomeye mu muco nyarwanda.

Umuhanzi Muyango, umwe mu bahanzi barambye mu njyana gakondo, yahagurukije imbaga mu ndirimbo “Karame Uwangabiye”.

Itorero Indashyikirwa ryerekanye ubuhanga bukomeye mu mbyino n’indirimbo gakondo, ryongera gusiga abari aho bishimye n’amashyengo menshi.

Umuhanzi Jules Sentore, uherutse gusohora indirimbo nshya yise “Umudende”, yasabwe kuririmbira abitabiriye indirimbo “Warakoze”, aboneraho no kubasaba kumva indirimbo ye nshya ku mbuga ze zose.

Igitaramo cyasojwe n’umuhanzi Cyusa Ibrahim, washyize akadomo kuri iki gitaramo binyuze mu ndirimbo zishima ubutwari n’urukundo rw’igihugu.

Ni igitaramo cyongeye kugaragaza ko Umuganura atari umunsi wo kwizihiza gusa isaruro, ahubwo ari n’umwanya wo guhamya indangagaciro z’umuco Nyarwanda, ukarushaho gukundwa n’abato n’abakuru.

Muyango na Munganyinka basusurukije abitabiriye igitaramo “Umuganura Gakondo”
Junior Rumaga afatanyije na Marcel Ntazinda bibukije abari aho amateka y’Umuganura

Photos:

[fluentform id="3"]