Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko abanyamahanga basura u Rwanda bakoresheje miliyoni 161.5$ asaga miliyari 236 Frw mu gihe cy’amezi atatu.
Ibi byatangajwe mu kugaragaza ibyavuye mu bushakashatsi ku mafaranga akoreshwa n’abaturuka hanze y’igihugu bagirira ingendo mu Rwanda (Travel Expenditure Survey) bwakozwe mu gihembwe cya kabiri cya 2025, ubwo ni ukuva mu Ugushyingo 2025 kugeza Mutarama 2026.
Ni ubushakashatsi bukorwa hagamijwe kureba uko serivise z’ingendo zihagaze n’amafaranga akoreshwa n’abasura u Rwanda baturutse hanze ndetse n’akoreshwa n’Abanyarwanda basura ibihugu byo hanze.
Ubu bushakashatsi kandi bureba ingano y’amafaranga yakoreshejwe n’abasuye u Rwanda haba abanyuze mu nzira yo mu kirere ndetse n’abanyuze ku butaka.
NISR yagaragaje ko muri miliyoni 161.5$ zakoreshejwe n’abasuye u Rwanda harimo miliyoni 136.7$ yakoreshejwe n’abarusuye banyuze mu kirere, aho muri bo abaje mu kiruhuko bakoresheje miliyoni 65$. Muri aya yakoreshejwe n’abaje mu kiruhuko ubukerarugendo bwo gusura ingagi bufitemo uruhare rwa 71.4%.
Abashyitsi baturutse muri Amerika y’Amajyaruguru ni bo bakoresheje amafaranga menshi agera kuri miliyoni 40.8$ bigaragaza intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu gusurwa n’abakoresheje inzira yo mu kirere.
Bagaragaza kandi ko abasuye u Rwanda banyuze mu nzira yo ku butaka bo bakoresheje miliyoni 24.9$, muri bo abari baje mu bikorwa byo gusura inshuti n’imiryango yabo bakoresheje miliyoni 11.3$.
Abarusuye baturutse mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba EAC banyuze ku butaka bakoresheje miliyoni 19.7$.
Ni mu gihe ku rundi ruhande NISR igaragaza ko Abanyarwanda basura ibihugu byo hanze y’u Rwanda bo bakoresheje amafaranga agera kuri 95.5$. Muri aya mafaranga abagiye hanze banyuze mu kirere bakoresheje miliyoni 64.4$
Abagiye ku mpamvu z’ubucuruzi bakoresheje miliyoni 22.2$, aho bagiriye ingengo mu karere ka EAC aribo bakoresheje amafaranga menshi agera kuri miliyoni 53.9$.
Ku ruhande rw’abanyuze ku butaka bajya gusura ibihugu byo hanze bo bakoresheje miliyoni 31.5$ aho abagiye ku mpamvu zo gusura inshuti n’imiryango bakoresheje miliyoni 12.4$, ndetse yose hamwe uko ari 31.5% yakoreshejwe n’abagiriye ingendo muri EAC gusa.
Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye igihe abasura u Rwanda bahamara bitewe n’igihugu bakomokamo n’impamvu zitandukanye zirimo ubucuruzi, uburezi, ubuzima n’ikiruhuko ndetse abaje ku mpamvu zinyanye n’uburezi ari bo bahamara igihe kirekire.
Abaje baturutse muri Aziya nibo bahamaze igihe kirekire kuruta abandi, aho abazanywe n’impamvu z’ubucuruzi bahamaze iminsi 11, uburezi 193 naho ikiruhuko ni iminsi 8.
Abaturutse mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba abazanywe n’impamvu z’ubucuruzi bahamaze iminsi 6, uburezi 94, ubuzima 18, mu gihe abaje mu kiruhuko bahamaze 6.
Abavuye mu Burayi bazanywe n’ubucuruzi bahamaze iminsi 13, uburezi 45 naho abaje mu kiruhuko ni 11. Ni mu gihe kandi abaturutse muri Amerika y’Amajyaruguru baje mu bucuruzi bamaze iminsi 12, uburezi 16, ubuzima 4 naho ikiruhuko ni 11.
Abasuye u Rwanda baturutse mu bindi bice bya Afurika abari baje mu bucuruzi bahamaze iminsi 8, uburezi 187, ubuzima 8 naho ikiruhuko ni 9. Nanone kandi abaturutse mu bindi bice by’Isi bisigaye baje mu bikorwa by’ubucuruzi bahamaze iminsi 16 naho abaje mu kiruhuko bo bamaze 6.
Ubushakashatsi ku mafaranga akoreshwa n’abakora ingendo zijya n’iziva mu Rwanda bukorwa kabiri mu mwaka hagamijwe kwerekana uruhare rw’ubukerarugendo nk’isoko ikomeye y’amadevize, cyane cyane binyuze mu bukerarugendo bwo gusura ingagi n’abaza mu biruhuko baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.
NISR yagaragaje ko amafaranga abanyamahanga basura u Rwanda bakoresha imbere mu gihugu yagiye yiyongera uko imyaka ishira, aho imibare igaragaza ko yikubye inshuro hafi ebyiri aho mu 2015 yari miliyoni 338.1$ akagera kuri miliyoni 563.9$ mu 2023.







