Abanyamategeko baburanira leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,basabye Urukiko Rukuru rwa Gisirikare guhamya Joseph Kabila ibyaha ashinjwa nk’Umunyarwanda, bahamya ko yiyitiriye Laurent Desire Kabila.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Kanama 2025, ni bwo urubanza rwa Kabila rwongeye gusubukura, abanyamategeko ba leta bavuga ko yahoze yitwa Hyppolyte Kanambe kandi ko yari Umunyarwanda wigiye amashuri muri Tanzania ndetse ko yari afite n’ibikorwa ashinzwe mu ngabo z’u Rwanda ariko akihindura Umunyekongo mu rwego rwo kugira ngo ayobore icyo gihugu.
Kabila ashinjwa ibyaha byo gufata ku ngufu, kwica urubozo, ubwicanyi no kuzimiza abantu nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, kugaba ibitero ku basivili, ku nkambi, ku bitaro, ku mashuri, ubuhotozi ku rwego mpuzamahanga no gusahura nk’ibyaha by’intambara.
Ubundi kandi ashinjwa ibyaha byo kuba mu mutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bw’i ki gihugu, kuyitera inkunga ndetse no kugambanira igihugu.
RDC inahamya ko Kabila ari we muyobozi mukuru w’uyu mutwe kandi ko yanabigaragaje ubwo yazaga gutura mu mujyi wa Goma.
Abanyamategeko basobanuye ko Kabila adakwiye guhamwa n’icyaha cyo kugambanira igihugu ngo kuko iki cyaha gihamwa umunyagihugu, ariko we akaba ari umunyamahanga.
Nehemie Mwilanya wabaye umuyobozi w’ibiro bye, yavuze ko kwambura Kabila imyirondoro ye ari icyaha kandi ko mu gihe kiri imbere bizagorana guhangana n’ingaruka z’ibiri gukorwa.
Yagize ati“Guhimba imyirondoro y’uwabaye umukuru w’igihugu, umuhungu w’intwari y’igihugu ufite nyina n’abavandimwe bakiriho hagamijwe inyungu za politiki ni icyaha cyo ku rwego rw’igihugu.”
Igitangaje, ubwo uru rubanza rwatangiraga mu myirondoro ye byemejwe ko Kabila ari umuhungu wa Laurent Desire Kabila wayoboye RDCongo na Sifa Mahanya.







