Abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahuriye mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera no gusabira u Rwanda, aho basabwa gusigasira indangagaciro z’u Rwanda nubwo batuye mu mahanga.
Aya masengesho azwi nka ‘Rwanda Prayer Banquet USA’ yari abaye ku nshuro yayo ya 24, yabereye i Washington DC, ku wa Gatanu, tariki ya 6 Gashyantare 2026.
Ni amasengesho ahuriramo Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’abayobozi b’amadini atandukanye, bagamije gusabira Igihugu n’abayobozi bacyo.
Hagarukwa kandi ku rugendo rurerure u Rwanda rwanyuzemo rwo kwiyubaka no kwiteza imbere kw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire ari nawe wari umushyitsi mukuru yagarutse ku nshingano zabo nk’Abanyarwanda batuye mu mahanga, ashimangira ko kwiyubaka kw’u Rwanda kutagarukira gusa ku kubaka ibikorwaremezo, ahubwo ko hakenewe no kongera kubaka imitima y’Abanyarwanda.
Yavuze ko aya masengesho agira uruhare rukomeye mu gukomeza indangagaciro shingiro z’igihugu zirimo kwicisha bugufi, kubabarira, ubunyangamugayo, ubumwe no kwamagana amacakubiri.
Minisitiri Mukazayire yasabye abitabiriye ayo masengesho kudahagararira ku gusenga gusa, ahubwo no gushyira mu bikorwa indangagaciro basengera, bagira uruhare mu bikorwa bifatika bigamije guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda aho baba bari hose.
Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n’umuyobozi w’umuryango Rwanda Leaders Fellowship, Moses Ndahiro, Pasiteri Bob Bradberry wo muri Saddleback Church na Pasiteri Didier Habimana wo muri Zion Temple Christian Center International.
Aba bose bagarutse ku ruhare rukomeye k’ukwemera kugendanye no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, kongera indangagaciro nzima no gushyigikira iterambere rirambye ry’Igihugu.
Bashimangiye ko ukwiyubaka k’u Rwanda ari urugendo rusaba uruhare rwa buri wese, aho amasengesho ajyana n’ibikorwa bigamije gusigasira amahoro, ubumwe n’iterambere byagezweho.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga aherutse gutangaza ko Abanyarwanda baba mu mahanga bagiye bagira uruhare mu kubaka u Rwanda, aho nk’inkunga bohereza mu Rwanda mu myaka 30 yikubye inshuro 52, ivuye kuri miliyoni 9 z’amadorari igera kuri miliyoni 50 z’amadorari.









