sangiza abandi

Abanyarwanda bihagije ku biribwa ku kigero cya 83%

sangiza abandi

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yatangaje ko kugeza ubu Abanyarwanda bihagije ku biribwa ku kigero cya 83%.

Ibi Minisiteri yabitangaje mu gihe kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ukwakira  2025, u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Ibiribwa .

Ni mu gihe uyu munsi ku rwego rw’Igihugu uzizihizwa ku wa 24 Ukwakira 2025, mu karere ka Nyagatare..

Uyu munsi uhuriranye y’imyaka 80 ishize hashinzwe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO), rifite inshingano yo guharanira ko abantu bose babaho badafite inzara.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr, Telesphore Ndabamenye, avuga ko  hari intambwe yamaze  guterwa mu kwihaza mu biribwa.

Yavuze ko  Kuva mu 2021 abaturage bangana na 79% nibo bihazaga mu biribwa ariko ubu ari 83 %.

Ati “ Iyo tubireba mu bipimo dufite, ubona  harabaye intambwe nziza kuva mu 2021. Muribuka ko twari dufite ingaruka za COVID19 n’intambara zigenda zivuka hirya no hino ku Isi.Ibyo byose byagiye bikoma mu nkokora ibijyanye no kubona ibyo kurya. Twari kuri 79.2% ariko ubu tukaba tugeze nibura mu baturage bihagije 83%.”

Yakomeje agira ati “ Ibyo ntibivuze ko umuturage wese 100% aba angana n’undi mu bijyannye no kubona ibyo kurya bihagije ariko harimo ibipimo bibiri biba bigomba kwitabwaho. Kugira ibyo kurya bihagije ariko biri mu rugero, nabyo ubona ko hari ibyagiye bigabanuka.”

Dr .Telesphore Ndabamenye yavuze ko kuba wabasha kubona ibiryo rimwe nabwo ukarya ibidahagije ( food insecurity), usanga icyo gipimo cyaragiye kigabanuka , aho cyavuye kuri 2% mu 2021, ubu kikaba kigeze kuri 1% Ati “ Tukifuza ko n’uwo mubare wavamo burundu.”

Dr, Telesphore Ndabamenye avuga ko  ko 16 % ari bo badafite ibiryo bihagije nkuko byifuzwa, bavuye kuri 19%.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga  ko bitarenze mu 2029 umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi uzongerwa ku kigero cya 50% mu rwego rwo gukomeza kwihaza mu biribwa n’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu, inagaragaza ibizarufasha.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO), rivuga ko  abantu 8,2 mu bantu 100, usanga batabasha kubona ibyo kurya bihagije mu buryo buhoraho.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr, Telesphore
Ndabamenye

Photos:

[fluentform id="3"]