sangiza abandi

Abanyarwanda bizigamye asaga miliyari 14 Frw muri ‘Ejo Heza’ mu 2025/26

sangiza abandi

Raporo ya gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire “Ejo Heza” y’umwaka wa 2025/26 yagaragaje ko uturere twose tw’igihugu twesheje umuhigo ku mpuzandengo ya 113,7%, aho twose twakusanyije asaga miliyari 14 Frw, mu gihe intego yari arenga miliyari 12 Frw.

Umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26 watangiye uturere twose dufite intego y’ingano y’ubwizigame abaturage batwo bagomba kuba baratanze muri gahunda ya Ejo Heza, ingana na 12,794,100,000 Frw. Uyu mwaka urangiye habonetse 14,552,481,707 Frw.

Ibi bigaragaza uko abaturage bakomeje kwitabira iyi gahunda yo kuzigama no guteganyiriza amasaziro yashyiriweho Abanyarwanda.

Akarere ka Gicumbi ni ko kaje ku isonga mu kwesa umuhigo kuko kawesheje ku kigero cya 142,6%. Aka karere kari kahize ko abaturage bazizigama nibura 504,100,000 Frw ariko bagejeje kuri 718,758,265 Frw.

Akarere ka Nyarugenge ni ko kaza ku mwanya wa kabiri, aho kesheje umuhigo wako ku kigero cya 128%, kuko abaturage bizigamye 553,113,344 Frw mu gihe intego yari 432,000,000 Frw.

Akarere ka Nyamagabe kaza ku mwanya wa gatatu aho kesheje umuhigo ku kigero cya 125.8%, aho abaturage bako bizigamye 467,474,022 Frw muri uwo mwaka mu gihe bari bihaye intego ya 369,100,000 Frw.

Hakurikiraho Kicukiro, Rulindo, Muhanga, Musanze, gasabo Karongi na Kayonza, ibigaragaza ko uturere tw’Umujyi wa kigali twitwaye neza kuko twose turi mu 10 twa mbere.

Utundi turere dukurikiraho ni Kamonyi,Nyaruguru, Rwamagana, Nyamasheke, Rusizi, Huye, Ngororero, Gatsibo, Rubavu na Nyabihu.

Icumi twa nyuma turimo Bugesera Ruhango, Gakenke, Rutsiro, Nyanza, Nyagatare, Gisaragara, Kirehe, Burera na Ngoma. 

Muri rusange uturere twose twitwaye neza mu kwesa uyu muhigo, kuko Ngoma ya nyuma yawesheje ku kigero cya 105,1%.

Ejo Heza, ni gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire yatangijwe na Leta y’u Rwanda, binyuze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuwa 29 Kamena 2017, itangira gushyirwa mu bikorwa muri 2019.

Iyi gahunda igamije guha buri Munyarwanda wese amahirwe angana yo kuzigama no guteganyiriza amasaziro meza. Ni ubwizigame bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango, waba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga utuye mu Rwanda.

Kuva Ejo Heza yatangira, yakomeje kwakira abanyamuryango benshi, ibyerekana ko atari ikigega cyo kwizigamira gusa, ahubwo ari imwe muri gahunda zikomeye z’iterambere mu bukungu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda n’abarutuye. 

Muri Kanama 2025, Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB rwagaragaje ko Abanyarwanda bakomeje kwiteganyiriza by’igihe kirekire banyuze muri Ejo Heza, aho bari barenze miliyoni 4 bayiyobotse mu gihe ubwiteganyirize bwageze kuri miliyari 80 Frw.

Hakozwe amavugurura mu rwego rwo gufasha no korohereza abanyamuryango ba Ejo Heza

Mu mavugurura mashya ya gahunda ya Ejo Heza, agena ko umuntu yemerewe gukoresha igice cy’ubwizigame mbere y’imyaka 55 .

Aya mavugurura agena ko amafaranga agera kuri 30 % y’ubwizigame, yagoboka umuntu igihe cyose ayakenereye. Ni mu gihe 70% akomeza akabyarira inyungu umuntu kugeza ku myaka y’izabukuru, ni ukuvuga kugeza ku myaka 55.

Aya mavugurura kandi yoroshya uburyo bwo guhabwa amafaranga y’izabukuru ku muntu ufite imyaka 55, aho kuri ubu umunyamuryango yemerewe guhabwa amafaranga ya pansiyo ya buri kwezi mu gihe afite ubwizigame bwa miliyoni 2 Frw avuye kuri miliyoni 4 Frw.

Aya mavugurura agena kandi ko umunyamuryango yemerewe guhabwa arenga 25% y’ubwizigame bwe n’inyungu zabwo, mu gihe asigaye amuhesha pansiyo ya buri kwezi.

Abanyarwanda bizigamye asaga miliyari 14 Frw muri ‘Ejo Heza’ mu 2025/26

Photos:

[fluentform id="3"]