Ku mugoroba wo ku wa 15 Nyakanga 2026 CP Yahaya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda yakiriye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bayobowe na SSP Jean D’Amour Ndagijimana, bagarutse mu Rwanda bavuye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique aho bari bamaze umwaka.
Abapolisi bavuye muri ubu butumwa babisikanye na bagenzi babo bagiye kubakorera mu ngata.
Mbere y’uko iri tsinda rihaguruka rijya gusimbura abari bamaze umwaka muri Centrafrique ryabanje guhabwa impanuro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye.
CG Namuhoranye yabasabye kuzakomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda baharanira gukomeza kubaka icyizere rufitiwe no gukora kinyamwuga kugira ngo izina ryiza rwubatse ku isi hose mu butumwa bwo kubungabunga amahoro by’umwihariko gucunga umutekano w’abaturage rirusheho kumenyekana.
Yagize ati “Mugiye ku karubanda aho abantu bose bazi neza ko abababanjirije bakoze neza, uburyo muzitwara nibyo bizatuma u Rwanda rurushaho gukomeza kugirirwa icyizere, ntimuzabe arimwe rero mugabanya icyo cyizere rufitiwe. Ntihazagire ukora ikosa arigambiriye cyangwa arigizemo uruhare kuko hari amakosa yo kwirindwa.”
Yababwiye ko ibyo bagenzi babo bababanjirije bakoze kandi byiza bitazabananira ahubwo ko bagomba kuzakora ibyiza kurushaho kuko babifitiye ubushobozi n’ubushake.
Ati “Mugiye ku karubanda aho abantu bose bazi neza ko abababanjirije bakoze neza, uburyo muzitwara nibyo bizatuma u Rwanda rurushaho gukomeza kugirirwa icyizere, ntimuzabe arimwe rero mugabanya icyo cyizere rufitiwe. Ntihazagire ukora ikosa arigambiriye cyangwa arigizemo uruhare kuko hari amakosa yo kwirindwa.”
IGP Namuhoranye yabasabye kuzafata neza ibikoresho byaba ibyabo kugiti cyabo n’ibyarusange ndetse no kuzabana neza n’abanyamahanga bazaba bakorana bubaha imico n’imigirire yabo.
Mu 2014, nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Centrafrique, aho kuri ubu rufite imitwe ine y’abapolisi bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu, ari byo; Bangui, Bangassou na Kaga Bandoro.










