Inzego z’ubuzima mu Rwanda zatangije ubufatanye hagati ya Leta, imiryango itari iya Leta, n’abaturage mu bukangurambaga bwo kwisuzumisha kare indwara zitandura, mu rwego rwo guhangana nazo no kugabanya ibyago byo guhitanwa nazo kare.
Umuyobozi Ushinzwe indwara zitandura mu Kigo cy’Igiugu cy’Ubuzima RBC, Dr Theonete Maniragaba, avuga ko abantu batinda kwisuzumisha indwara zitandura bigatuma abarwaye kanseri babimenya igeze kure ndetse no kuyivura bitagishobotse ku barwaye izishobora gukira.
Ati: “Gusuzumwa kanseri ugasanga uyifite ni icyago. Ariko noneho gusanga uburwayi bugeze kure ni ibyago birenze ibindi.”
Akomeza agira ati “Uramutse ufashe abarwayi bose bafite kanseri, ukareba abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bo baba bagifite amahirwe yo kuba bavurwa bagakira, ariko iyo uri mu cyiciro cya gatatu n’icya kane, yego uba ushobora gufashwa ariko amahirwe yo gukira aba ari hasi.”
Dr Theonete agaragaza ko imibare bafite yerekana ko abenshi inzego z’ubuvuzi zakira ari ababa bari muri iki cyiciro cy’ibyago bikabije cya gatutu n’icya kane bityo bikaba ariyo mpamvu bihangayikishije.
Indwara ya kanseri igira ingaruka zitandukanye zirimo n’ubukene ku muryango w’uyirwaye, bigasaba n’ubufasha bw’imiryango itari iya Leta ndetse n’abagira neza ku giti cyabo, aho usanga bagenera ubufasha butandukanye abagize ibyago byo kurwara bene izo ndwara.
Umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta ufasha abarwayi ba Kanseri n’imiryango yabo ALIAMAR, Hakizimana Animas, yabwiye RBA ko ubufasha batanga buba bugamije gukumira ubukene mu miryango y’abarwaye iyi ndwara.
Ati: “Dufite umukozi uhoraho ugomba kubanza gutegura umuntu, kumwigisha kudaheranwa no kugira imbaraga zo guhangana n’ikibazo no kureba umuryango muri rusange.”
Yakomeje agira ati: “Turashaka kugirango ntibibe igihano cy’urupfu kuri uwo uyifite, ibe indwara dushobora kubana nayo, tugahangana nayo n’ingaruka zayo umuntu akiriho, amaze no kwitaba Imana.”
Imibare iheruka y’ikigo gikusanya amakuru kuri kanseri ku Isi ‘Grobal Can ya 2022’, igaragaza ko buri mwaka abarenga miliyoni 20 barwara kanseri zitandukanye, ndetse zikica abarenga miliyoni 10.
Mu Rwanda abarenga 7000 basuzumwa kanseri buri mwaka, mu gihe ihitana abarenga 50% by’abayirwaye.





