sangiza abandi

Abari abasirikare ba MINUAR baganirije urubyiruko impamvu batatereranye u Rwanda mu 1994

sangiza abandi

Abari abasirikare b’Ingabo za Loni bari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi [MINUAR] baturutse mu bihugu bya Ghana na Sénégal, baganirije urubyiruko impamvu banze gutererana u Rwanda mu 1994.

Aba bari abasirikare ba MINUAR bari mu ruzinduko mu Rwanda, baherukagamo nyuma y’imyaka 31.

Ku wa gatanu, tariki ya 15 Kanama 2025, bagiranye ikiganiro cyimbitse n’urubyiruko rwaturutse mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali, cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, kigaruka ku mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iki gikorwa, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Kwibuka no Kurwanya Jenoside muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Veneranda Ingabire, yashimiye byimazeyo aba basirikare ku cyemezo bafashe cyo kugaruka mu Rwanda.

Mu ijambo rye ryuje amarangamutima, Ingabire yagize ati “Gufata icyemezo cyo kugaruka hano si igikorwa cyoroshye. Ni igikorwa cyuje ineza n’urukundo.”

Yakomeje abashimira ati” Mwarakoze. Mwahisemo kuguma hano mu bihe bikomeye, mwakijije ubuzima bw’abatari bake. Ibyo mwakoze ntibyari ugusuzugura, ahubwo ni igihamya cy’uko mufite umutima w’impuhwe n’ubutwari budasanzwe.”

Yakomeje abwira aba basirikare ko basanze u Rwanda rutagifite isura y’ahahise, ahubwo ruri mu rugendo rw’ubwiyunge, iterambere n’icyizere cy’ejo hazaza.

Yakomeje ahamagarira urubyiruko rw’u Rwanda kwigira ku mateka y’aba basirikare, ati “Mureba aba bagabo. Si intwari z’ahahise gusa. Ni ubuhamya buzima bw’uburyo amateka atagomba gusigara mu bitabo gusa. Bagaragaza uko umuntu ashobora kuba umuntu, no mu bihe bikomeye cyane.”

Mu izina ry’Ingabo z’u Rwanda, Umuvugizi wazo Brig Gen Ronald Rwivanga, yavuze ko uru rugendo atari urw’amateka gusa, ahubwo ari ukuri ku bantu bagize ubutwari bwo kutava ku izima, bahitamo kurinda abaturage bari mu kaga, nubwo UN yari yabahaye amabwiriza yo kuhava.

Ati “Twaje hano kugira ngo twumve amateka, ariko kandi tunaganire n’abatangabuhamya barokoye ubuzima, barwanya akarengane, kandi bahitamo kurwana ku baturage mu gihe Isi yose yari yabatereranye.”

Yibukije ko ubwo ibihugu byinshi byakuraga ingabo zabyo mu Rwanda, harimo n’u Bubiligi, Ghana na Senegal, bo bafashe icyemezo cyo kuguma mu Rwanda, nubwo byatumwe bafatwa nk’abanzi.

Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache, umwe mu bari bayoboye abasirikare ba Ghana icyo gihe, yasobanuye impamvu bahisemo kuguma mu Rwanda

Ati “Ntabwo twari dufite imbunda zisumba iz’abandi, cyangwa manda yihariye. Twahagumye kuko umutima wacu utatwemereraga ko dutererana ubuzima bw’abantu. Nari nararahiriye kurinda ubuzima bw’abandi, kandi sinari kubihindura.”

Iri tsinda ry’abasirikare rizamara iminsi irindwi mu Rwanda, rikaba rigizwe na Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache, Brig Gen (Rtd) Martin Owusu-Ababio, Brig Gen Elhadji Babacar Faye, Major (Rtd) Peter Sosi, Ex WO II Lucas Norvihoho, Ex WO I Sampson Agyare.

Photos:

[fluentform id="3"]