Abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta baravuga ko bagihura n’imbogamizi mu gusaba no kubona inguzanyo z’igihe gito muri Koperative Umwalimu Sacco, aho bavuga ko amafaranga y’inguzanyo bahabwa ari make, basaba ko yakongerwa.
Izi mbogamizi zagarutsweho ku wa Gatanu, mu nama y’inteko rusange yahuje abayobozi n’abanyamuryango ba Umwalimu Sacco yabereye mu Mujyi wa Kigali.
Uwase Pacifique, umwarimu ku ishuri rya GS Murama riherereye mu Murenge wa Cyisaro, Akarere ka Rulindo, ni umwe mu barimu bagaragaza ko inguzanyo zidafite ingwate bahabwa na Umwalimu Sacco zikiri nke, bigatuma bigorana kuzikoresha mu kwiteza imbere mu gihe gito.
Ati” Nk’Umwarimu ushaka kwiyuba, akenshi ayifata ashaka gushaka aho aba, ashaka kwishyurira umwana amashuri, ashaka gutangira umushinga runaka. Iyo nguzanyo nkuko duhora tubigaragariza ikigo, iracyari inguzanyo igarukira kuri miliyoni eshatu n’igice, nkanjye iyo nguzanyo narayifashe yego yampfashije kubaka ariko ni urugendo ruba rutoroshye.”
Uyu mwarimu avuga ko nka Koperative Umwalimu Sacco yabafasha ikazamura ingano y’inguzanyo idafite ingwate ikagera nibura kuri miliyoni eshanu.
Ati” Nuko nuyo mu Karere katari ak’umujyi, aho nabashije kubona ikibanza kitarengeje miliyoni eshatu, ariko byibuze bisaba ko ugura ikibanza hagacamo nk’imyaka ibiri, ukagira ibyo wongeraho, hagacamo indi myaka ibiri ukongeraho akandi kantu, ntabwo byihuta cyane. Tukaba dusaba koperative kugirango izazamure bibe byagera nko kuri miliyoni eshanu.”
Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya Umwalimu Sacco, Hakizimana Gaspard, asobanura ko inguzanyo idasaba ingwate igizwe n’ibice bibiri: imwe itangwa mu gihe cy’imyaka itanu hashingiwe ku mushahara wa mwarimu, n’indi itangwa mu gihe cy’imyaka itatu, ariko itarenza miliyoni eshatu n’igice.
Akomeza avuga ko kuri iyi nguzanyo ya kabiri isaba umwishingizi aho kuzana ingwate, gusa agaragaza ko zimwe mu mpamvu zituma itongerwa ngo ibe miliyoni eshanu harimo ibibazo by’abagenda bakambura koperative.
Ati” Hari ibibazo abanyamuryango bari guhuza, hari kwifuzwa miliyoni eshanu ariko wumvise ko hari n’abagaragaza ngo ku bishingizi ko hari nushobora kugenda akambura, rimwe na rimwe tuba turi gutekereza ko abanyamuryango bakeneye gukomeza kubanza kwigishwa kugirango bamenye ngo ya nguzanyo ninsinyira umuntu nzaba musinyiye iki, nimwishingira mwishingiye iki, ese ndamwishingira mbona neza ko ari umuntu koko udafite kuba yahemukira koperative. Turi kugabanya ko ba bantu bashobora gusinya batarasobanukirwa bashobora gusigarana umutwaro munini wo kwishyura miliyoni eshanu.”
Hakizimana avuga ko Umwalimu Sacco ikomeje ubukangurambaga bwo kwizigama, ariko nanone isabwa gucunga neza umutungo ifite kugira ngo buri munyamuryango abone serivisi akeneye.
Ati” Tuba turi gucunganywa nayo mafaranga dufite kugirango hatagira umunyamuryango ucikanwa.”
Yakomeje agaragaza ko hakiri ikibazo cy’abarimu batinya gutanga ingwate kugira ngo babone inguzanyo nini, maze bagahitamo gufata inguzanyo y’ubwishingizi isaba umwishingizi aho kuba ingwate, ariko igarukira kuri miliyoni eshatu n’igice.
Mu rwego rwo gukomeza gufasha abanyamuryango kugera ku iterambere rirambye, Hakizimana yavuze ko Umwalimu Sacco yamaze kubona inkunga ingana na miliyari 30 Frw, zatanzwe na Banki y’Igihugu Itsura Amajyambere, BRD, zizashyirwa muri gahunda ya ‘Giriwawe’.
Iyi gahunda igamije gutanga inguzanyo ku barimu kugira ngo bubake cyangwa bagure amazu yo guturamo, aho izi nguzanyo zizajya zishyurwa mu gihe cy’imyaka 20.








