Inzego za Leta y’u Rwanda zagaragaje ko mu rwego rwo gukemura ibihombo bimwe ibitaro bya Leta bihura nabyo bituruka ku baturage bahabwa serivisi z’ubuvuzi ntibishyure, hashyirwaho urwego rushinzwe kwishyurira abo bantu batishoboye.
Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Kamuhire Alex, aherutse gutangaza ko igihombo gikomoka ku bahabwa serivisi mu mavuriro ya Leta ntibishyure, cyabarirwaga muri miliyari irenga mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024.
Yagaragaje ko abaturage batishyura ubwisungane mu kwivuza ndetse n’abatanditse mu irangamimerere aribo bagize umubare munini w’abajya kwivuza mu bitaro bya Leta ntibishyure.
Kamuhire avuga ko mu bitaro 31 byasuwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024, ibitaro 19 byagaragaje ko hari abaturage batishoboye bahawe serivisi z’ubuvuzi ntibabasha kwishyura amafaranga angana na miliyari imwe na miliyoni 700 Frw.
Ibi byatumye ibyo bitaro bihomba amafaranga bagombye gukoresha mu mirimo yabo ya buri munsi.
Paulette Magnifique ushinzwe imari n’ubutegetsi mu bitaro bya Kibagabaga aganira na RBA nawe yagaragaje ko nk’ibitaro bya Kibagabaga bakunze guhura nicyo kibazo cyo kwakira abarwayi benshi batishyuye ubwisungane mu kwivuza kandi bakeneye kuvurwa ndetse no kwitabwaho.
Ati” Uramwitaho ukamuvura ariko ukagomba no kumenya n’imibereho ya wa muntu, kuko ntago uzamuha imiti atariye.”
Senateri Mureshyankwano Marie Rose yasabye ko hashyirwaho urwego rushinzwe kwishyurira abarwayi badafite ubushobozi na mba, kugirango ibyo bitaro nabyo bidahura n’igihombo.
Ati” Njye hari uwo nzi wamaze nk’imyaka itatu muri koma yari afite na RAMA, babariye muri RAMA, bigera muri miliyoni 48 birangira anapfuye, umuryango we ntushobora kwishyura ayo mafaranga, ibitaro nabyo bikavuga biti dukwiye kwishyurwa.”
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko bakomeje gukorana n’inzego z’ubuvuzi kugirango haboneke igisubizo k’icyo kibazo, ni mu gihe abayobozi b’amavuriro ya Leta bo bavuga ko abantu bose banditswe bakaba bafite umwirondoro mu irangamimerere nabyo byagira icyo bikemura.





