Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bagaragarije Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, ko aborozi bakigorwa no kubona ibiryo by’amatungo kuko ibiciro bihenze, bagasaba ko guverinoma yabifataho umwanzuro.
Ibi yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ukwakira 2025, yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ikiganiro ku bikorwa na Guverinoma mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Muri iki kiganiro, Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yagaragaje ko ibikorwa biteganyinyijwe na guverinoma harimo kongera umusaruro w’ubuhinzi ku kigero cya 50%, mu rwego rwo kwihaza mu biribwa no gusagurira amasomo.
Guverinoma kandi izakomeza kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kunoza imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu buhinzi, kunoza imikoreshereze y’ubutaka, gukomeza gufasha abahinzi kubona inyongeramusaruro no kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga.
Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko kugeza ubu ishoramari mu rwego rw’ubuhinzi riri kuri 6% mu mwaka wa 2024 rikazagera ku 10% mu 2029.
Minisitiri w’Intebe yagaragaje kandi ko mu mwaka wa 2017 abantu babonye imirimo mu nganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi bari 52700 ariko mu 2024 bageze ku 84300.
Gusa bamwe mu basenateri bagaragaje ko aborozi bakigorwa n’ ikibazo cy’ibiciro bihanitse by’ibiryo by’amatungo.
Senateri Umuhire Adrie ati “ Biracyagaragara ko aborozi batabona ku buryo buboroheye ibiryo by’amatungo. Iyo urebye inganda zitunganya ibiryo by’amatungo, bigaragara ko hakenewe ko hajyaho ingamba mu kwegereza inganda abaturage mu bice byose bigize igihugu cyacu kugira ngo ibi biryo by’amatungo babibone bitabagoye kandi ku giciro gihendutse.”
Senateri Mugisha Alex nawe ati “ Haba hari ingamba zaba ziteganywa kugira ngo aborozi babone ibiryo bihagije byo kugaburira amatungo. Umuntu akibaza ngo ni iki kiri mu gukorwa ubworozi bw’amafi buri kugorana kubera ibiryo byayo bidakunda, ibiryo by’inkoko bihenze kurusha umusaruro ubivaho ndetse n’abagerageje gushinga zikora ibyo biryo bakaba binuba kubwo kubura aho bavana iby’ibanze ngo bazane ibiryo by’amatungo.”
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yavuze ko ku biryo by’amatungo leta itanga nkunganire kugira ngo abatumiza ibiryo mu mahanga biborohere kubigeza mu gihugu.
Ati “ Ibiryo by’amatungo leta itanga nkunganire igabanya TVA , ari abatumiza ibiryo mu mahanga kugira ngo bakore ibiryo by’amatungo. “
Yavuze ko inganda zikwiye kwiyongera kugira ngo ibiryo by’amatungo bibe byinshi kandi biboneke ku buryo bworoshye.
Kuri iki kibazo, Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yavuze ko hari gushakwa igisubizo kirimo n’uburyo bwo korora amasazi.
Ati “Ndangira ngo mvuge ko hari ibisubizo, igisubizo cya mbere ni uko tuzazahura inganda zisa nkaho zitakoraga neza. Rumwe ni uruganda rumaze guhabwa umushoramari ruri mu karere ka Huye. Ubundi rwakoraga ibiryo by’amafi ariko rukaba rugiye gukora ibiryo by’inkwavu n’amafi, n’ibiryo by’inka. “
Avuga ko kandi ko hari uburyo bwo korora amasazi atanga intungamubiri, bityo bikoroshya kubona ibiryo by’amatungo.
Ikindi Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yagaragaje kizakemura ikibazo cy’ibiryo by’amatungo ni ugukoresha ibisagazwa by’ibikorerwa mu nganda.










One Response
Murebe uko mushyira nkunganire ku biryo by’amatungo n’imiti nkuko ku fumbire mvaruganda mushyiraho nkunganire.