sangiza abandi

Abasirikare b’u Rwanda muri Sudani y’Epfo bakoze ibikorwa byubaka umubano n’abaturage

sangiza abandi

Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bakoze ibikorwa by’ubufatanye n’abaturage bigamije kubaka umubano mwiza hagati y’abasirikare n’abaturage.

Ibi bikorwa byabaye ku munsi wo ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Gashyantare 2025, mu nkambi bashinzwe kurinda ya Makal.

Itsinda ry’abagore rishinzwe kwegera no kuganiriza abaturage b’igitsinagore (Female Engagement Team) ryateguye umukino wa Volleyball hagamijwe guteza imbere ubumwe n’icyizere.

Nyuma y’uyu mukino abasirikare b’abagore beretse abaturage b’abagore tekiniki zo kwirwanaho, ndetse banahugura abakobwa bakiri bato uburyo bwo kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwirinda malariya, no gukoresha neza amazi meza yo kunywa. 

U Rwanda rwatangiye kohereza abasirikare mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo mu mwaka wa 2012, nyuma y’uko iki gihugu kibonye ubwigenge mu 2011. 

Kuva icyo gihe, ingabo z’u Rwanda zakomeje kugira uruhare rukomeye mu kurinda abasivili, gucunga umutekano w’inkambi z’impunzi n’abimuwe imbere mu gihugu, kurinda ibikorwa remezo by’ingenzi, no gutanga ubufasha mu bikorwa by’ubutabazi n’iterambere ry’abaturage.

By’umwihariko, abasirikare b’u Rwanda bashimirwa ubunyamwuga, imyitwarire myiza no kuba hafi y’abaturage binyuze mu bikorwa by’imibereho myiza nko kubaka amashuri, gusana ibikorwaremezo by’amazi, gutanga ubuvuzi bw’ibanze no gukora ubukangurambaga ku buzima n’isuku. 

Ibi byose bigamije guteza imbere amahoro arambye no gukomeza kubaka icyizere hagati y’ingabo n’abaturage mu bice bakoreramo. 

Photos:

[fluentform id="3"]