Banki Nkuru y’u Rwanda, yaburiye abantu bose kwirinda gukoresha amafaranga y’inoti mu buryo budakwiriye ubwo ari bwo bwose kuko bitemewe kandi bihanwa n’amategeko.
BNR ivuga ko kuri ubu hagaragara abakoresha amafaranga mu mitako no kuyafunga mu ndabo zitangwa nk’impano bigatuma inoti zizingazingwa zigata umwimerere wazo.
Mu itangazo Banki Nkuru y’u Rwanda yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Gashyantare 2026, ivuga ko inoti n’ibiceri bikozwe mu buryo buramba bikagira kandi n’ibibiranga, bibiha umutekano kugira ngo amafaranga atiganwa, hagamijwe kurinda igihe izamara akoreshwa, kuzamura icyizere ifaranga ry’u Rwanda rifitiwe n’abaturage ndetse no gushyigikira ukutajegajega kw’ubukungu bw’u Rwanda.
BNR ivuga ko kuri ubu ikomeje kubona amafaranga akoreshwa mu buryo budakwiriye aho inoti n’ibiceri bikoreshwa mu gufunga indabo zitangwa nk’impano n’ibindi bikorwa bijyanye no gutaka, gutegura no kurimbisha ibyo bikorwa n’abatunganya indabo, abacuruzi,abategura ibirori,abanyabugeni,abategura impano, ndetse n’abakiriya babo.
BNR ivuga ko mu bikorwa nk’ibyo usanga inoti zihinahinwa, zigapfundikanywa, zigaterwamo utwuma dufatanya impapuro,zigafatishwa ubujeni cyangwa ubundi bwoko bw’ibifatisho kugira ngo amafaranga atangwe nk’impano mu birori n’imihango.
BNR ivuga ko ibikorwa nk’ibyo bihungabanya icyizere ifaranga rufutiwe cyane cyane inoti kuko biyangiza bikayatera ubusambwa bukabije bityo hakabaho ingorane mu micungire no mu mitunganyirize y’amafaranga.
BNR yibukije abantu ko abakora ibyo bikorwa biba bigize icyaha.
Iti ” Banki Nkuru y’u Rwanda iributsa abantu bose muri rusange ko umuntu wese wangiza amafaranga , aba akoze icyaha gihanwa hakurikijwe itegeko No 28/2018 ryo ku wa 30/08/2018/ riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.”
BNR ivuga ko ikomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byayo bigamije kurinda ubunyangamugayo bw’ifaranga ry’u Rwanda rikoreshwa kandi ko izakomeza gukangurira abaturwanda no gushishikariza abafatanyabikorwa kurinda ubuziranenge,imikoreshereze iboneye, no gukomeza kuzamura icyizere amafaranga y’u Rwanda afitiwe.
Mu Ukuboza 2025, RIB yataye muri yombi abantu batanu bari bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Iguhugu.
Icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu giteganwa n’ingingo ya 221 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Urukiko ruramutse rubahamije iki cyaha rwabahanisha igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 1Frw ariko atarenze miliyoni 3Frw.





