Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, rwashyiriyeho abatoza abana bakina umupira w’amaguru, amahugurwa azabafasha kongera ubumenyi bujyanye n’imitoreze azatangwa n’ikipe ya Atlético de Madrid.
Ni gahunda yatangijwe ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.
RDB yatangaje ko batangiye kwakira aba batoza abana bakina umupira w’amaguru, bifuza kongera ubumenyi mu byerekeye imitoreze igezweho, aya mahugurwa akazajya atangwa n’iyi kipe ikomeye yo mu gihugu cya Espagne.
Ni muri gahunda igamije guteza imbere umupira w’amaguru uhereye ku bana bakiri bato, binyuze mu kongerera ubushobozi abatoza haba mu buryo bwa tekiniki n’amayeri akoreshwa, bigendanye kandi n’amahame mpuzamahanga akoreshwa n’ishuri ry’imyitozo rya Academia Atlético de Madrid.
Abatoza bazatoranywa bazajya bahabwa ubufasha n’ubujyanama buhoraho mu gihe cy’umwaka wose w’imikino bazamara bahugurwa kandi bakurikiranwa n’impuguke za Atlético de Madrid.
Si ibi gusa kuko bazahabwa n’amahirwe yo kujya i Madrid, kugirango bahakorere imyitozo ngiro mu kigo cya Atlético de Madrid.
Iyi kipe yo muri Espagne isanzwe ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda mu kumenyekanisha ubukerarugendo binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, aho yamamariza u Rwanda mu myambaro y’imyitozo y’abagabo n’imyambaro yo gukinana mu kibuga y’abagore.





