sangiza abandi

Abaturage bambuwe Miliyoni 38 Frw: Byagenze gute ngo umushinga wo guhinga igihingwa cyari kuvamo Mazutu upfe?

sangiza abandi

Hashize imyaka 10, umushinga wari witezweho kubyazwa umusaruro, ngo bwa mbere mu Rwanda haboneke mazutu ivuye mu bimera (biodiesel) upfuye, ndetse abaturage bari bahawe akazi bamburwa miliyoni zirenga 38 Frw.

Mu Ugushyingo 2009, nibwo, Guverinoma y’u Rwanda yagiranye amasezerano na kompanyi y’Abongereza ya ECO Positive Ltd, iyobowe na Karl Boyce .

Aya masezerano yari agamije gushora imari ingana na miliyoni 250$ mu guhinga igiti cya ‘Jatropha’ gikorwamo Mazout ( Biodiesel ) ku buso bungana na hegitare 10.000, ku butaka bwegereye inkengero ya Pariki y’Akagera, mu Murenge wa Rwinkwavu , mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Gusa muri Nzeri 2015, inzego zirimo Urwego rw’igihugu rw’iterambere ,RDB, iyari Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA) ndetse na Minisiteri y’Ibikorwaremezo, barateranye biga ku mikorere y’uyu mushinga utatangaga umusaruro uko bikwiye.

Amakuru avuga ko izi nzego zasanze iyi kompani itarageze ku ntego zayo kuko hagati ya 2012-2014, hari hateganyijwe ko hahingwa ubuso hegitare 7500 ariko basanze hamaze guhingwa ahangana n’ubuso butarenga 3% , bafata icyemezo cyo kuba bahagaritse uwo mushinga ngo ” kuko icyo gihingwa cyitakwemera mu Rwanda.”

Mu Kwakira 2015, Minisiteri y’Ibikorwaremezo, yandikiye Umuyobozi Mukuru w’iyi kompanyi yari guhinga iki gihingwa ko bahagaritswe mu Rwanda, amumenyesha ko icyo gihingwa cya ‘Jotrapha’ gihagaritswe guhingwa mu Rwanda.

Mu bisobanuro bya MININFRA ngo ni uko ” Iki gihingwa cyitari kijyanye n’ubutaka bw’u Rwanda kandi bitari byoroshye kubona ibikoresho by’ibanze byafasha gutunganya iyi mazutu.

Karl Boyce abonye imirimo yo guhinga iki gihingwa cya Jotrapha gihagaritswe, uyu mushoramari yahise afungura ibindi bikorwa mu karere ka Bugesera, mu Murenge wa Nyamata, ahashinga uruganda rutunganya amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.( Solar power -Mini grid) ARC Power Limited.

Imbuto zirumishwa, zigakurwamo mazutu

Abari barahawe akazi bambuwe amafaranga yabo arenga miliyoni 38 Frw

Nyuma y’uko iyi kompanyi ihagaritswe, abaturage bagera kuri 432 bari barahawe akazi, bavuga ko batongeye guhabwa amafaranga bari bakoreye angana na 38,845,898 Frw.

Aba bavuga ko bamenyesheje inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’Akarere, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Urwego rwa RDB, ariko bakomeza gusiragizwa ndetse bakizezwa ko ikibazo kigiye gukemurwa , ariko imyaka 10 ishize nabwo kidakemuka ngo bahabwe amafaranga yabo.

Umwe mu baturage uhagarariye abandi yabwiye UMUNOTA ko bakomeje gusiragizwa kandi inzego zose iki kibazo bakizi.

Ati ” Uwo mushoramari yagiye batatwishyuye, ikibazo twarakigejeje mu nzego nyinshi za leta, nticyakemuka. Leta yari yavuze ko ayo mafaranga yayatanga, hakishyurwa abaturage hanyuma yo igakurikirana uwo mushoramari.”

Yakomeje ati ” Ikibazo kirazwi muri RDB, muri MINALOC, muri MINIFRA, ahubwo ikibazo twararangaranywe kandi batubwiraga ko kiri gukurikiranwa. Iyo tugerageje gushaka amakuru, baratwihorera, bari bambwiye ngo nge mbibutsa ariko ngerageje kubibutsa baranyihorera.”

Mu ibaruwa UMUNOTA ufitiye kopi, yanditswe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihuu, Prof Shyaka Anastase, mu 2020, yamenyesheje umuyobozi w’Akarere gukurikirana iki kibazo bitarenze tariki ya 30 Werurwe 2020.

Ati ” Nkwandikiye ngusaba gukurikirana iki kibazo, ugahuza uyu rwiyemezamirimo n’abakozi yakoresheje kugira ngo bakemure ikibazo bafitanye, ukangezaho raporo y’uburyo cyakemutse bitarenze 30 Werurwe 2020.”

Iki kibazo kigeze he gikemuka ?

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kayonza , Fred Hategekimana, yabwiye UMUNOTA ko iki kibazo koko bakizi ndetse ko inzego zatangiye kugikurikirana , kiri mu nzira yo gukemuka.

Ati ” Ejo bundi ubuyobozi bw’Akarere bwashyizeho itsinda ryo kongera gusuzuma neza , tukamenya ngo abaturage ni bangahe, impapuro zihari zifite ishingiro? turebe uburyo twafatanya n’inzego ngo icyo twafasha abaturage ni iki?

Akomeza agira ati ” Kugeza uyu munsi turi gukorana n’ubuyobozi bw’igihugu mu nzego zitandukanye zirimo RDB ndetse n’abandi kugira ngo turebe ngo byagenda bite, abaturage bakishyurwa. Nubwo umushoramari yagiye hari abo atishyuye agera kuri miliyoni 38, turi gufatanya n’inzego ngo turebe byagenda bite? bayabona gute ? mu gihe cya vuba turaba twamaze kubona igisubizo gifatika turi buze kubagezaho ku buryo kiri buze gukemuka.”

Amakuru avuga ko impamvu uyu mushinga wahagaritswe ari uko Biodiesel yari ihenze kurusha mazutu isanzwe itumizwa hanze, umusaruro wa Jatropha wari muke cyane mu Rwanda .

Mu byemezo by’Inama y’Abamimisitiri yo kuwa 18 Mata 2012, yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagejejweho raporo y’aho umushinga wo kubyaza mazutu, igihingwa cya Jatropha ugeze, isaba inzego bireba gushakira umuti ibibazo bituma utihutishwa.

Leta y’u Rwanda yahaye uyu rwiyemezamirimo hegitari 8600 mu mirenge igize akarere ka Kayonza kw’ikubitiro, inemera kuzatanga izindi hegitari 1600, kugira ngo intego yo gutanga litiro miliyoni 16 z’ingufu zikomoka ku buhinzi hagati y’imyaka itandatu n’irindwi.

Aya masezerano yemereraga iyi sosiyete kubyaza umusaruro ubu butaka mu myaka 49, bigafasha u Rwanda mu cyerecyezo rwari rufite cyo kuba kimwe mu bihugu by’Afurika bya mbere bikoresha ingufu zikomoka ku bimera, hagamijwe kugendera ku murongo Isi yihaye wo kugabanya ibyanduza ikirere.

Photos:

[fluentform id="3"]

One Response

Ibitekerezo Mutabazi Bihagarike