sangiza abandi

Abayoboke b’Ishyaka rya PL bazirikanye ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

sangiza abandi

Abayoboke b’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) bibutse ku nshuro ya 32 abari abayobozi n’abayoboke baryo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 13 Mata 2026.

Umuyobozi w’iri shyaka, Mukabalisa Donatille, yavuze ko abayoboke ba PL bibukwa, baharaniye ukwishyira ukizana n’ubutabera mu banyarwanda, n’ubwo ibyo baharaniye bishwe batabigezeho.

Yavuze ko bazize guharanira ukuri bagirirwa ibibi byinshi birimo gutotezwa kugeza ubwo bicwa urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko batazimye, ndetse kubibuka ari inshingano kandi bizahoraho.

Ati: “Ibitekerezo byabo n’ibikorwa by’ubutwari byabo byabereye PL umusingi ukomeye yubakiyeho,ikaba ikomeje kugira uruhare mu kubaka Igihugu.”

Mukabalisa, yamaganye abagoreka amateka y’u Rwanda bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakanakwirakwiza ingengabitekerezo yayo babinyujije mu itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga cyane cyane mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Yasabye abayoboke na PL n’abanyarwanda bose, kurwanya abakora ibyo bikorwa igamije gushaka gusubiza igihugu mu icuraburindi cyanyuzemo mu 1994, mu gihe intego ari uko bitazasubira ukundi.

Mu butumwa yagezaga ku barwanashyaka ba PL, Madamu Mukabalisa yasoje ashimira Perezeda Paul Kagame ubuhanga yayoboranye ingabo zari iza RPA Inkotanyi, zigahagarika Jenoside zikabohora u Rwanda, ndetse akaba akomeje kuba ku isonga y’imiyoborere myiza.

Abayoboke b’Ishyaka rya PL bibutse abahoze ari abakozi n’abayoboke baryo bazize Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’Abayobozi batandukanye barimo n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Perezida wa PL, Mukabalisa Donatille, yavuze ko abayoboke ba PL bibukwa, baharaniye ukwishyira ukizana n’ubutabera mu Banyarwanda, nubwo ibyo baharaniye bishwe batabigezeho.

Photos:

[fluentform id="3"]