Muri Nyakanga 2023 nibwo leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima batangije gahunda ya 4×4 hagamijwe gukuba kane umubare w’abatanga servise z’ubuvuzi mu myaka ine, aho uwo mubare biteganyijwe ko uzazamuka ukagera ku 58,582 mu 2028.
Mu rwego rwo gushyira iyo gahunda mu bikorwa hashyizweho ingamba zitandukanye harimo iyo kongera amashuri yigisha ibijyanye n’ubuvuzi haba mu yisumbuye na kaminuza, ku buryo byibura abaturage 1000 bazajya bitabwaho n’Abaganga bane bavuye kuri umwe buri mwaka.
Mu kugaragaza umusaruro wavuye muri iyo gahunda, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu barangije amasomo yerekeye ubuvuzi binjiye mu kazi bikubye kane ugereranyije n’abakinjiragamo mbere ya 2024, kuko bavuye ku 1600 bakagera kuri 6400 mu 2025.
Iyi mibare yatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku wa 5-6 Gashyantare 2026.
Urwego rw’ubuvuzi ni rumwe mu zimaze igihe zifite ikibazo cy’abakozi badahagije, ndetse akaba ari muri urwo rwego hashyizweho gahunda ya 4×4 nk’uko byasobanuwe na Dr. Butera, aho yagaragaje ko byatangiye gutanga umusaruro ku buryo bugaragara haba ku baforomo n’ababyaza.
Yagize ati “Ikibazo cy’ingutu twari dufite ni ukubura abakora mu nzego z’ubuvuzi, ntanze nk’urugero mbere ya 2024 ku mwaka abinjiraga mu nzego z’ubuvuzi bari 1600 ariko uyu mwaka ushize twageze ku 6400 bakaba bamaze kwikuba hafi inshuro enye ari yo gahunda twavuze ko gukuba kane abakora mu rwego rw’ubuvuzi mu myaka ine.”
Yagaragaje ko “Mu baforomo twigishaga 200, ariko ubu twigisha 2000, mu babyaza kugira ngo ababyeyi bashobore kubyarira hafi y’aho batuye, ababyaza twajyaga twigisha 72 ku mwaka ariko ubu twigisha 1000 ku mwaka, tukaba twiteze ko mu gihe gito serivisi zizaba zegereye abaturage.”
Dr. Butera kandi yasobanuye ko mu myaka itatu ishize u Rwanda rwabashije gusimburiza impyiko abantu 83, byatumye igihugu kizigama agera ku bihumbi 800 $.
Yavuze ko kubijyanye n’indwara z’umutima abamaze kubagwa ari abana 543 mu gihe abakuru ari 318.
Kugeza ubu u Rwanda rufite ibitaro 15 bivura kandi bikigisha (Teaching Hospitals). Umwaka w’amashuri wa 2025/26 watangiranye amashuri 18 yigisha ibijyanye n’ubuforomo mu mashuri yisumbuye avuye kuri 12 yari asanzwe.
Hari kandi n’amashuri makuru na kaminuza yaba aya Leta n’ayigenga yose kuri ubu arimo umubare munini w’abanyeshuri byose aho bikorwa mu rwego rwo kuziba icyuho mu bakora mu rwego rw’ubuvuzi.
Kuva iyi gahunda muri Nyakanga 2024, imibare igaragaza ko kugeza ubu igihugu gifite abaganga barenga ibihumbi 25 bigateganywa ko gahunda ya 4×4 izabageza kuri 58.582 mu 2028.
Ni gahunda izashorwamo arenga miliyoni 395$ yo gukora ibikorwa bitandukanye bikubiye muri iyi gahunda birimo guha abanyeshuri buruse zo kujya kwiga, guteza imbere imfashanyigisho, kugura ibikoresho, kubaka ibikorwaremezo no kubisana n’ibindi biri mu murongo w’iyo gahunda.
Hari kandi gahunda leta yashyizeho harimo iyo gutanga amahugurwa by’umwihariko ku baganga kugira ngo bagere ku rwego rwo kuba inzobere mu bice bitandukanye harimo kubaga n’izindi.






