sangiza abandi

Abitabiriye ‘Icyumba cya Rap’ bashenguwe nuko batashye badataramiwe

sangiza abandi

Abari bamaze kugera ahari bubere igitaramo ‘Icyumba cya Rap’, batahakanye agahinda nyuma y’uko iki gitaramo gisubitswe ku munota wa nyuma biturutse ku mvura nyinshi yaguye mu Mujyi wa Kigali.

Iki gitaramo cyari giteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 27 Ukuboza 2024, muri Canal Olympia, i Rebero, cyari guhuriramo abaraperi batandukanye barimo abaririmbye injyana ya kera ndetse n’iyiki gihe.

Abari bamaze kugera aho kiri bubere batahanye agahinda nyuma y’uko badahawe igitaramo kandi baturutse imihanda yose baje kwishima, nk’uko bigarukwaho na Djazila waturutse mu Karere ka Rusizi yitabiriye iki gitaramo, agataha atakibonye.

Yagize ati” Naturutse i Rusizi niya saa kumi nimwe, nageze hano muma saa tanu, mba ntegerereje ahantu, ahangaha [Canal Olympia] nahageze saa kumi.”

Iradukunda Desire nawe waje aturutse mu karere ka Rubavu yavuze ko asanzwe ari umukunzi w’injyana ya Rap, ariko ababajwe cyane n’iginduka rya gahunda yamuzinduye.

Ati “ Ni agahinda, iki gitaramo nicyo nafataga nko gusoza umwaka wanjye, kuba igitaramo gisubitswe kitabaye mpombye byinshi yaba amafaranga, yaba igihe, yaba ibyishimo byose ndabihombye”

Bamwe mu bari bitabiriye iki gitaramo bagaragaza ko igihe kimuriwe n’ubundi bazongera bakakitabira, mu gihe abandi bagaragaje gucika intege berekana ko haba umwanya n’ubushobozi bishobora kutazongera kubemerera kukigarukamo.

Iki gitaramo cyatumiwemo abaraperi batandukanye kimuriwe tariki ya 10 Mutarama 2025, muri Camp Kigali, abari baguze amatike bakazayinjiriraho.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]