sangiza abandi

Abitegura kurangiza ibihano ku byaha bya Jenoside basabwe gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa

sangiza abandi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Eric Mahoro, yatangarije abahamijwe ibyaha bya Jenoside bitegura gusubira mu buzima busanzwe ko bagomba gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Yabigarutseho ubwo yatangizaga icyiciro cya gatatu cy’amahugurwa ku bagororwa 597 bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo gutegurirwa gusibira mu ngo nyuma yo kurangiza ibihano byabo.

Aya mahugurwa yatangiye kuwa gatatu 3 Nzeri 2025, ari kubera mu Igororero rya Nyamasheke riherereye mu Murenge wa Macuba, agamije gufasha aba bagororwa kuzisanga mu muryango Nyarwanda no kugira uruhare mu kubaka igihugu hamwe n’abandi barimo n’abo basize bakorewe ibyaha.

Mahoro yavuze ko intego y’aya mahugurwa ari ukubategura gusubira mu buzima busanzwe nk’Abanyarwanda bafite agaciro, kubafasha kwiyubaka no kubaka igihugu, ndetse no kubibutsa inyigisho zo gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Yanasabye abagororwa guhinduka by’ukuri no kuvugisha ukuri ku mateka, bakarwanya abagoreka amateka y’u Rwanda cyangwa abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yashimye kandi uruhare rw’abafatanyabikorwa barimo Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora (RCS), inzego z’umutekano, abayobozi b’inzego z’ibanze n’imiryango itari iya Leta, mu bikorwa byo gufasha abagororwa kwitegura gusubira mu buzima busanzwe.

Iki cyiciro cya gatatu kitabiriwe n’abagororwa 635, barimo abagabo 597 bahugurirwa mu Igororero rya Nyamasheke n’abagore 38 bazahugurirwa mu Igororero rya Nyamagabe.

Aba bose bazarangiza ibihano hagati ya tariki ya 16 Nyakanga 2025 na 31 Mutarama 2026.

Photos:

[fluentform id="3"]