sangiza abandi

Abohereza ibicuruzwa hanze biyemeje kugabanya ingano y’umusaruro ugaruka ku kigero cya 80%

sangiza abandi

Abari mu rwego rw’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto byoherezwa mu mahanga bahize ko bagomba kugabanya ingano y’umusaruro ugaruka wageze ku isoko ku kigero cya 80% kugeza mu 2028.

Aba bacuruzi cyane cyane abohereza urusenda, imiteja, avoka na kawa bavuga ko bazabigeraho bifashishije ubushobozi n’ubumenyi igihugu kigenda kibubakira umunsi ku munsi mu bijyanye n’imikoreshereze inoze y’imiti itandukanye iterwa mu bihingwa.

Binyuze muri gahunda y’umushinga wa ‘VIBE’, leta y’u Rwanda iri gufasha ibigo birenga 200 biri muri uru rwego rwo rwo kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge asabwa ku isoko mpuzamahanga.

Umushinga wa VIBE uzamara imyaka itanu aho ugamije gukemura ibibazo byagaragajwe no guhanga imirimo mishya hibandwa cyane ku rubyiruko n’abagore.

Ni muri rwego hamaze guhugurwa abarenga 80 biganjemo urubyiruko bagiye gufasha ibyo bigo bitandukanye ndetse intego ikaba ari ukugabanya ingano y’umusaruro wagarukaga kubera impamvu zinyuranye zirimo iz’uko hari ibicuruzwa byasanzwe bitujuje ubuziranenge.

Kwitwararika ku gukoresha imiti byunganirwa no gupimisha ibisigazwa byayo mbere yo kohereza umusaruro.

Kugeza ubu ikoranabuhanga rigezweho mu gupima ibisigazwa by’imiti rinakoresha ku rwego mpuzamahanga ni ryo riri gukoreshwa muri laboratwari y’ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge mu Rwanda, RSB, aho ipimirwamo ibisigazwa by’imiti mu musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Muri iyi laboratwari hapimwa ingano y’ibisigazwa by’imiti hakurikijwe ingano itagomba kurenga ku byo ibihugu bitandukanye  byoherezwamo umusaruro bisaba.

Ibi bipimwa hafatwa impagararizi ‘sample’ y’umusaruro irategurwa igashyirwa mu mashini iyisesengura ikareba ubwoko n’ingano y’imiti irimo ikayigaragaza kuri mudasobwa hanyuma hakarebwa niba ibipimo babonye bijyanye n’ibyo isoko mpuzamahanga risaba.

Impagararizi zisaga 6000 zapimwe na RSB mu 2024/2025 izigera kuri 70% ni izumusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Ibi bituma abohereza umusaruro w’imboga n’imbuto mu mahanga bavuga byabafashije kugabanya ibihombo bahuraga nabyo ndetse bashimangira ko kuri ubu amasoko mpuzamahanga asigaye yakira umusaruro uturutse mu Rwanda ntampungenge kuko baba bizeye ubuziranenge bwawo.

Umuyobozi w’ishami ripima ibijyanye n’ubuziranenge muri RSB, Zimurinda Fidele, avuga ko ubushobozi bwa laboratwari ifasha mu gupima imiti mu musaruro woherezwa mu mahanga wikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ibiri ishize.

Yagize ati “ Kubushobozi bwo gupima iyo miti twavuye kuri 70% tugera kuri 180%, ni ukuvuga ko dufite ubushobozi bwo gupima amoko menshi atandukanye mu musaruro w’imboga, imbuto no mu bindi bihingwa kuko dushobora gupima imiti 180 kandi mu gihe gito gishoboka kiri hagati y’iminsi itatu n’irindwi.

Ibipimo bitangwa na RSB byemewe n’isoko mpuzamahanga, ibituma icyizere cyo kugabanya umusaruro ugaruka wageze ku isoko cyiyongera.

Abohereza ibicuruzwa hanze bikomoka ku buhinzi n’ubworozi biyemeje kugabanya ingano y’umusaruro ugaruka ku kigero cya 80%

Photos:

[fluentform id="3"]