sangiza abandi

AFC/M23  yasubiye mu biganiro byibanda ku guhagarika imirwano

sangiza abandi

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, ryasubiye mu biganiro byibanda kurebera hamwe uko imirwano uyu mutwe umazemo igihe n’ingabo za Leta ,FARDC, n’umutwe wa Wazalendo yahagarara.

Amakuru avuga ko ibiganiro byasubukuwe ku wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira 2025, i Doha muri Qatar .

Ni ku nshuro ya gatandatu ibi biganiro bisubukuwe kuva byatangira muri Mata uyu mwaka.

Ibi biganiro bikurikiye amahame yasinywe muri  tariki ya 19 Nyakanga uyu mwaka, aho impande zombi zemeranyije ingingo zitandukanye zirimo guhagarika imirwano, guhanahana imfungwa mu rwego rwo kugera ku mahoro arambye.

Nubwo ibiganiro byakomeje, imirwano nayo irarimbanyije mu bice bya Walikale, aho uyu mutwe wa M23 ukomeje  guhangana n’ingabo z’Uburundi, Wazalendo n’ingabo za Leta n’abacanshuro b’Abanya-Colombia na FDLR.

Umuvugizi wa M23, Oscar Barinda, yashimangiye ko muri Qatar ikiri kwibandaho ari ukureba uko imirwano ihagarara.

Yabwiye The New Times ati “ Guhagarika imirwano nicyo cy’ingenzi. Duhanze amaso kureba uburyo bwo guhagarika burundu imirwano.  Buri ruhande ruremeza gusubira inyuma ho ibirometero bitanu .”

Barinda avuga ko nka M23 bazubahiriza ibyo basabwa ndetse no kuri guverinoma ya Congo nayo isabwa gushyira mu bikorwa ibyo basabwa.

Mu ngingo ziri mu mahame shingiro yasinywe harimo ko buri ruhande rugomba kubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano yashyizweho umukono muri Mata 2025.

Impande zombi zemeranyije ko zizafasha impunzi ziri hanze gutaha ku bushake, hashingiwe ku masezerano RDC n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) byagiranye n’ibihugu bizicumbikiye.

Leta ya RDC na AFC/M23 byemeranyije ko bigomba gufata ingamba zigamije kurema icyizere hagati ya buri ruhande, zirimo gutegura uburyo imfungwa zizarekurwa, Komite mpuzamahanga y’umuryango Croix Rouge (ICRC) ikabigiramo uruhare.

Nk’uko aya mahame abigaragaza, kugira ngo amahoro arambye muri RDC aboneke, ni ngombwa ko Leta isubirana ibice by’igihugu itakigenzura.

Guverinoma ya RDC mu bihe bitandukanye yagiye yanga gusinya ku masezerano yo guhagarika intambara nyamara ikajya mu bitangazamakuru kuvuga ko M23 idashaka amahoro.

Photos:

[fluentform id="3"]