Abayobozi b’umutwe wa AFC M23 batangaje ko barambiwe uburyarya bwa leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ibaca inyuma bari mu biganiro bakabagabaho ibitero bakavuga ko nabo biteguye kwirwanaho.
Ibi babitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru kuruyu wa mbere Nzeli 2025.
Umuhuzabikorwa wa AFC M23, Corneille Naanga yavuzeko ibya Doha leta ya Repubulika iharanira demukarasi ya Congo yabyitaje igahitamo imirwano.
Ati”twasinye amahame I Doha aganisha ku mahoro bemza kurekura abantu bacu bafunzwe”
”ariko mu gihe isi yose yari yiteguye amahoro binyuze mu guhagarika imirwano barumiwe ihuriro ry’ingabo za Tshisekedi, wazalendo,ingabo z’uburundi batugabyeho ibitero bikomeye”
”ibi bitero ntibyagize ingaruka ku basirikare ahubwo n’abasivire bagizweho ingaruka”
Yakomeje avuga ko mu gihe bari bategereje ko leta irekura imfungwa zabo ahubwo yabagabyeho ibitero.
Ati”byari biteganijjwe ko barekura abantu baju bafungiye mu magereza ntabwo ari impano ahubwo byari itegeko ariko Tshisekedi yarabyanze ahitamo imirwano yohereza abasirikare bari hagati y’ibihumbi 12 na 15 bafungura ibirindiro bishya 48 muri kivu y’amajyepfo”
Yashoje avuga ko batahisemo intambara ariko niba ariyo nzira yahisemo ko nayo bazayijyamo ariko ko bo inzira y’amahoro ariyo barimo.
Ati”Ntabwo twahisemo intambara turamagana iyi mirwano kuko ituma abaturage bahasiga ubuzima abandi bagahunga dufite uburenganzira bwo kwirinda no kurinda abaturage nubwo twasinye amahame I Doha”
”Turiteguye ku mahoro kandi turiteguye no kubarwanya no kubirukana tukabasubiza inyuma kuko inzira y’amahoro sitwe twayanze”
Bertrand Bisimwa perezida wa M23 yagaragaje ko hakiri ikizere ku biganiro bya Doha,ariko ko leta nokomeza kubenderanya bagomba kwirwanaho.
Ati”Kuri twe Doha iracyahari kuko twebwe duhagaze mu nzira y’amahoro niba Tshisekedi adashaka amahoro tuzabikorana n’abandi banyekongo,twazanakora Ibiganiro adahari”
“Tshisekedi atujyana mu biganiro akanatugabaho ibitero gusa ou bibera Uvira kuko Bene wacu babibyemo urwango aho kubafasha kwiga no kwiteza imbere ngo ni wazalendo akabohereza kwica murababona uburakari bafite nibakomeza kutugabaho ibitero bakica abaturage tuzabasunika kugeza aho baturuka”





