Umuhanzi Afrique yateguje abakunzi be album ye ya mbere yise ‘N2STAY’, avuga ko yari yaratindijwe no kubona izina ryayo rifite ubusobanuro bukomeye.
Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo ‘Agatunda’, yifashishije urubuga rwa Instagram ararikira abafana be kwitegura album ye ya mbere, yenda kujya hanze mu gihe cya vuba.
Afrique yabwiye InyaRwanda ko album ye yari yaratindijwe no kubona izina, ati “Nabanje kuyitekereza neza nyiha umwanya. Nahoraga mbona ibitekerezo byinshi by’izina ngomba kuyita, ariko uko bwacyaga niko nabonaga izina. Rero, ubu nageze ku mwanzuro w’iri zina.”
Akomeza asobanura ko album ye igizwe ahanini n’indirimbo z’urukundo n’izindi nkuru abantu bazishimira kumva, avuga ko ibyo byose yabihurije mu izina yahaye iyi album ‘N2STAY’
Ati “Nabihurije mu ijambo rimwe mbyita ‘In to Stay (N2STAY) ni ijambo risobanura ibintu bibini, icya mbere risobanura kuba kuba ukunda umukunda ukaba uhari utazamucika cyangwa se kuhaguma nk’uko byumvikana. Ariko no mu bundi buzima busanzwe uri gukora ibintu ari udatekereza kuzabihagarika.”
Afrique yasobanuye ko kuri iyi album yakoranye n’abahanzi n’aba Producer bo muri Uganda n’u Burundi, ndetse ko hari n’indirimbo yakoranye na Producer Phantom ukomoka muri Nigeria, wakoze indirimbo ‘Ye’ ya Burna Boy.
Uyu muhanzi yagaragaje ko gushyira hanze album ye ya mbere bivuze ikintu kinini ku muziki we, kuko ubu aribwo agiye kwitwa umuhanzi nyawe.







