Ku bakunzi b’umuziki Nyafurika by’umwihariko injyana ya Afrobeats n’inkuru nziza! Umuririmbyikazi w’umunya-Nigeria, Ayra Starr ari butaramire mu nyubako ya BK Arena ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, mu gitaramo gishyira akadomo ku iserukiramuco rya Giants of Afurika, rimaze icyumweru ribera mu mujyi wa Kigali.
Ni igitaramo kinini kiri bwitabirwe n’Abanyarwanda, abanyamahanga bari mu barenga 2000 by’abitabiriye iserukiramuco rya Giants of Afurika, ndetse n’abatararyitabiriye baturutse mu bihugu bituranye n’u Rwanda, ariko bifuza kwihera ijisho uyu muhanzikazi uri mu bakunzwe kandi bagezweho muri Afurika.
Ayra Starr yageze mu Rwanda ku kibuga cy’Indege cya Kigali giherereye i Kanombe, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, yari yambaye ipantaro n’umupira w’umukara ufite ingofero, imbere yayo yambariye indi ngofero n’amarinete y’umukara.
Uyu muhanzikazi ni inshuro ya mbere agiye gutaramira mu Rwanda, ndetse kikaba ari igihugu cya gatatu ataramiyemo muri Afurika y’Uburasirazuba nyuma ya Uganda na Kenya.
Ntabwo uyu muhanzikazi araza kuba ari wenyine, araba ari kumwe n’abandi bakomeye nka Kizz Daniel uri mu bafite indirimbo zigezweho zisusurutsa ibirori nka ‘Police’ aheruka yakoranye na Angelique Kidjo, baraba bari kumwe kandi na Timaya ufite izina ry’igihe kirekire mu muziki wa Nigeria, ndetse n’umuhanzi Nyarwanda The Ben.
Ayra Starr uri mu bategerejwe na benshi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Rush, Bloody Samaritan, Commas, ndetse n’iza vuba zirimo ‘All the love’, ‘Give me that’ yakoranye na Wiz Kid, na ‘Hot Body’, by’umwihariko yakoze alubumu yakunzwe cyane yise ‘The Year I Turned 21’ yasohotse mu 2024.
Iki gitaramo gisoza iserukiramuco rya Giants of Africa kirabera mu nyubako ya BK Arena, guhera saa moya n’igice z’umugoroba.
Iri serukiramuco rimaze icyumweru ribera i Kigali, ryaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo amarushanwa ya siporo, ibitaramo by’abahanzi, ibitaramo by’imideri, guhura kw’abanyempano ba Afurika n’abakinnyi bakomeye ku rwego mpuzamahanga mu mukino wa Basketball, gufungura ibibuga bishya n’ibindi bikorwa bitandukanye.










