sangiza abandi

‘Aho kugirango abana bacu batozwe umuco baratozwa amadini’- Rutangarwamaboko

sangiza abandi

‎Imandwa Nkuru Rutangarwamaboko yavuze ko kudatoza umuco abakiri bato no kwimariramo amadini ari ikibazo cy’ingutu gikomeje kumunga umuco Nyarwanda ugatakara utyo.

‎Yabigarutseho  ubwo yitabiraga igitaramo cyiswe “Umurage wa Benimana”, cyabereye i Gacuriro mu Mujyi wa Kigali ku wa gatandatu tariki ya 27 Ukuboza 2025.

‎Iki gitaramo cyateguwe n’Umuryango Benimana Initiative, utangijwe bwa mbere ugamije guteza imbere umuco.

‎Ni igitaramo cyabimburiye ibindi bizakorwa hirya no hino mu gihugu,bigamije gushyigikira igitekerezo cyo kubungabunga no guteza imbere umuco Nyarwanda, binyuze mu buhanzi n’ibikorwa bitandukanye byerekana indangagaciro n’umurage.

‎Mu bitabiriye, harimo Muyango Jean Marie ufatwa nk’intore ya mbere mu mateka y’u Rwanda, Imandwa Nkuru Rutangarwamaboko, Umuyobozi Mukuru wa Benimana Initiative, Rukizangabo Shami Aloys, n’abandi bayobozi.

‎Hitabiriye kandi abiganjemo urubyiruko ndetse n’abana kuva ku myaka ine kugera kuri 19 baherekejwe n’ababyeyi babo.

‎Rutangarwamaboko yifashishije ubushakashatsi yakoze kuri kirazira n’ubuzima bwo mu mutwe mu muco w’u Rwanda, yaragagaje ko hari amagambo yakoresheje ashimangira uburyo umuco ukwiye gutozwa abakiri bato bakawukurana kandi ko bigenze bityo batawutakaza.

‎Ati” Umuco wacu tuwutoze abato bagitaguza, bazarinda basaza batarawutakobwa, kuko umuco ariwo shingiro.”

‎Yashimangiye ko ubu amadini yarutishijwe umuco, kuko ariyo abantu bimariyemo bakanayatoza abana aho kubatoza umuco.

‎Yagize ati: “Ubu ingorane dufite aho kugirango abana bacu batozwe umuco, baratozwa iby’amadini.”

‎Akomeza agira ati: “Bafite amashuri yo ku cyumweru, amashuri yo ku isabato, ubwo n’Abayisiramu nabo nuko, hanyuma se ishuri ry’umuco riri hehe??”

‎Yavuze ko abana batojwe umuco, amatorero agashyirwamo imbaraga, byatanga umusaruro, ibi akabona byaraciwe intege n’amadini.

‎Ati: “Niba ubona umwana w’Umunyarwanda aba umukirisitu kurenza ko ari Umunyarwanda, akaba umusiramu kurenza ko ari Umunyarwanda, wumva ubunyarwanda bukiri hehe?”

‎Ati: “Ntawukimenya kwirahira abakuru n’abakurambere, ubu aravuga ati Yesu we, Alhamdulillah, ariko umuntu yaravugaga ati ndagatera Musinga icumu, kandi ntiwahirahira umutera iryo cumu.”

‎Yakomoje ku magambo yifashishwaga kera iyo birahiraga nka Aha data, Nyampayinka Sogokuru n’andi, avuga ko ubikoresha bikakurema, abo wirahira ukabiremamo.

‎Ati: “Umuntu yirahira abo yiremamo, abo yigiraho. None se ubwo abantu barimo kwigira kuri bande?”

‎Rutangarwamaboko yavuze ko kuba hari insengero zifungwa aribyo bahoze bifuza kuko ntacyo biri kumarira Abanyarwanda uretse kubica mu mutwe gusa

‎Ati: “Umukuru w’Igihugu yagize neza cyane. Icyo dukeneye ni Ubunyarwanda kurenza ibindi.”

‎Mu rwego rwo gukundisha abato umuco no gushyigikira impano no kuziteza inbere, Benimana Initiative ahanini yifashishije abakiri bato muri iki gitaramo.

‎Abitabiriye bataramiwe n’amatorero arimo Uruhongore rwa Benimana, ndetse  n’Urwibutso rw’abato rya Nyirangarama Kwa Sina Gerard yose agizwe n’abana bato.


‎Benimana Initiative ni umuryango udaharanira inyungu, watangirijwe ku mugaragaro muri iki gitaramo ugamije guteza imbere no kwimakaza umuco, amahoro ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda hifashishijwe
‎umurage w’ubugeni n’ubuhanzi.

Photos:

[fluentform id="3"]