sangiza abandi

Al Hilal SC yatsinze Amagaju FC ituma ibyiringiro byo kuguma mu cyiciro cya mbere bisigara ku bugenge

sangiza abandi

Ikipe ya Al Hilal SC yatsinze Amagaju FC ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere idatewe icyugazi n’indi kipe iyo ariyo yose.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 31 Werurwe 2026 ni bwo ikipe y’Amagaju FC yakiriye Al Hilal SC mu mukino w’ikirarane utarabereye igihe w’umunsi wa 24 wa Rwanda Premier League.

Uyu mukino wahuzaga ikipe ya mbere n’iya cumi na gatandatu ku rutonde rwa Shampiyona, wagiye kuba Al Hilal SC iheruka gutsinda Rutsiro FC mu Karere ka Rubavu, ni mu gihe Amagaju FC atari ahagaze neza kuko yari mu makipe arwana no kudasubira mu cyiciro cya kabiri.

Umutoza wa Al Hilal SC, Laurentiu Reghecampf yari yabanjemo abakinnyi be benshi bakomeye barimo Steven Ebuela , Ernest Luzolo, Sala Eldin Adil, Sunday Damilare, ndetse na Kapiteni w’iyi kipe Mohamed Abdelrhman Yousif Yagub.

N’ubwo yari yabanjemo ibikonyozi ariko umutoza wa Al Hilal SC yatoje uyu mukino adafite abakinnyi batanu, bahamagawe mu makipe yabo y’ibihugu, abo biyongera kuri Omer Roof ufite imvune ndetse na Adama Coulibali wahawe ikiruhuko bitewe n’imikino myinshi amaze gukina ubudasiba.

Umukino watangiye utuje ahanini bitewe n’imvura yahise igwa kuri stade ya Kamena gusa hakiri kare cyane ku munota wa 2, Al Hilal SC yafunguye amazamu binyuze kuri Coup Franc yatewe neza na kapiteni wayo Mohamed Abdelrhman Yousif Yagub umupira awushyira ku mutwe wa Sarah Eldin Adil ahita atsindira Al Hilal SC igitego cya mbere.

Amagaju FC yahise ava inyuma atangira kugerageza gukina asatira ariko ubwugarizi bwa Al Hilal SC bwari buyobowe na Steven Ebuela bukihagararaho neza.

Ku munota wa 26, Al Hilal SC yabonye uburyo bwiza bw’igitego ku mupira wahinduwe na Akire Temple ku ruhande rw’ibumoso bwa Al Hilal SC, umuzamu w’Amagaju FC Twagirumukiza Clement asohotse ngo awukureho ntiyawufata neza wisangira rutahizamu Mohamed Abdelrhman Yousif Yagub,wagerageje gucenga ngo atsinde igitego ariko umuzamu Twagirumukiza Clement ahita asubirana umupira.

Ku munota wa 38 Amagaju FC yabonye uburyo ku mupira wazamukanywe na Rwema Amza acenga neza El Hadji Madicke Kanez atera ishoti riremereye cyane ariko umupira umuzamu wa Al Hilal SC Mustafa Mohamed awushyira muri Koruneli.

Koruneli bayiteye neza maze ba myugariro ba Al Hilal SC bagira uburangare umupira wifatirwa na Rwema Amza wahise atera ishoti rigendera hasi umupira uruhukira mu rushundura, ku munota wa 39 Amagaju FC yishyura igitego yari yatsinzwe.

Ku munota wa 44 w’umukino, umutoza wa Al Hilal SC Laurentiu Reghecampf, yakoze impinduka, Steven Ebuela avamo hinjiramo Omer Boshara.

Ku munota wa 45 byashobokaga ko Al Hilal SC ibona igitego cya kabiri kuri Coup Franc yatewe neza na kapiteni, Yagub ariko El Hadji Madicke Kane awukozeho umuzamu w’Amagaju FC Clement awukuramo ujya muri koruneli.

Igice cya mbere cyongeweho iminota itatu ariko ntihagira ikipe iyibyazamo umusaruro, umusifuzi yohereza abakinnyi b’amakipe yombi mu kiruhuko.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka zihuse ku ruhande rwa Al Hilal SC abarimo Kamaradini Mamudu ndetse na Kamala Amara bahise binjiramo.

Ku munota wa 54 Al Hilal SC yahushije igitego ku mupira Sunday Damilare Adetunji yahinduye ashaka Ahmed Salem ariko awuteye agaramye “Bicycle Kick” uca hejuru cyane y’izamu

Ku munota wa 62 Omer Boshara yatsindiye igitego cya kabiri ikipe ya Al Hilal SC, ku mupira yazamukanye yihuta cyane awuha Sunday Damilare wahise awumusubiza neza maze uyu musore atera ishoti riremereye cyane n’ukuguru kw’ibumoso umupira uruhukira mu rushundura.

Amagaju FC yahise akanguka maze ku munota wa 65 Amagaju FC abona uburyo bwiza ku mupira umuzamu wa Al Hilal SC Mustafa Mohamed yasohotse agatera ariko wisangira Rema Hamza w’Amagaju FC wateye ishoti riremereye adahagaritse ariko umupira unyura iruhande rw’izamu.

Ku munota wa 70 w’umukino Ahmed Salem yahinduye umupira mwiza uvuye muri koruneli ariko El Hadji Madicke Kane awukishyize ku mutwe umuzamu Clement awukuramo bwari uburyo bwabazwe.

Iminota ya nyuma yaranzwe no kwiharira umupira ku ruhande rwa Al Hilal SC aho yashakaga kureba ko yatsinda ibindi bitego ariko amahirwe ntabasekere.

Ku munota wa 90 Ahmed Salem wari ku ruhande rw’iburyo rwa Al Hilal SC, yahinduye umupira mwiza nyuma y’uko umuzamu Twagirumukiza Clement yari yasohotse ariko Sunday Damilare Adetunji awuteye Niyitegeka Saidi w’Amagaju FC awukuramo.

Ku minota 90 isanzwe hongeweho ine itagize icyo ihindura ku byavuye mu mukino, maze umusifuzi Ishimwe Rene yemeza ko urangiye Al Hilal SC iva mu Karere ka Huye yemye.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Al Hilal SC iracyari ku mwanya wa mbere aho ifite amanota 54 ni mu gihe Amagaju FC gutsindwa uyu mukino byayashyize ahabi cyane kuko yahise ajya ku mwanya wa 17 n’amanota 21.

Amagaju agomba kwibagirwa iyi nstinzwi vuba kuko mu mpera z’icyumweru azakira Police FC ni mu gihe Al Hilal SC izakora urugendo yerekeza mu Karere ka Rubavu gukina na Marines FC tariki ya 06 Mata 2026.

Ikipe ya Al Hilal SC yatsinze Amagaju FC ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere idatewe icyugazi n’indi kipe iyo ariyo yose.

Photos:

[fluentform id="3"]