sangiza abandi

Ama G The Black yinjiye mu njyana Gakondo 

sangiza abandi

Ama G The Black uri mu bahanzi nyarwanda bubatse izina mu njyana ya HipHop yatangaje ko yamaze kwinjira mu gukora umuziki ufite injyana gakondo.

Uyu muraperi yabitangaje ubwo yashyiraga hanze indirimbo nshya yise “Iminsi” yahuriyemo na Nyirinkindi. Mu kiganiro yagiranye na RBA yavuze ko nyuma y’igihe kinini akora umuziki wa Hip Hop, ubu yahisemo kwinjira muri ‘Gakondo’.

Ati “Hari igihe umuntu ava ku ntera imwe akajya ku yindi. Nabanje kumva ngo gakondo bishatse kuvuga iki ? Noneho ndavuga nti: Ese ko ndapa ibintu by’Abanyamerika nkakora ibintu abantu bakishima ariko nkaburamo ‘Gakondo’? Icyo gihe nibwo twagiye mu bikorwa byo kwamamaza Perezida mpura na Nyirinkindi arambwira ati ‘ibintu uririmba nibyo ariko haraburamo akantu k’agakeregeshwa’.”

Yakomeje Ati “Hip Hop ntabwo nzayireka ariko habe mu bicurangisho, imiririmbire ndetse n’ibirungo mu ndirimbo zanjye hagomba kuzamo akantu ka gakondo.”

Amag The Black yasobanuye ko iyi ndirimbo ye nshya yashyize hanze, yayikoze agendeye ku bihe yanyuzemo ubwo abantu bamutegaga iminsi bavuga ko imirongo yamushiranye. Avuga ko iminsi ariyo igena uko ubuzima bw’abantu bumera bwiza cyangwa bubi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]