sangiza abandi

AMAFOTO: Abanyarwanda binjiranye ibyishimo mu mwaka wa 2025

sangiza abandi

Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Kigali n’ahandi hose mu gihugu bishimiye kwinjira mu mwaka mushya wa 2025.

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose byinjira mu mwaka mushya abantu benshi barishimira ibyo bagezeho, mu gihe abandi bawutangiranye ingamba zo gukosora ibitaragenze neza mu mwaka urangiye wa 2024.

Mu mujyi wa Kigali abantu batangiriye umwaka mu bice bitandukanye byiganjemo ahari hagenwe ko hari buturikirizwe ibishashi by’urumuri ariho Kigali Convection Center, Canal Olympia ku i Rebero, Imbuga City Walk mu Mujyi na Kigali Serena Hotel.

Usibye aho hagenwe hari abandi benshi bawutangiriye mu ngo zabo, mu rusengero, muri resitora basangira n’inshuti n’abavandimwe n’ahandi henshi bashobora kubonera ibyishimo by’umwaka mushya.


Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]