sangiza abandi

AMAFOTO : Yahuje Abakinnyi n’Abafana ! Umusaruro wa Shampiyona y’Isi y’Amagare yaberaga mu Rwanda

sangiza abandi

Kuri iki cyumweru tariki ya 28 nzeri 2025, Shampiyona y’Isi y’Amagare yaberaga i Kigali yashyizweho akadomo, yegukanwa n’umunya -slovenia , Tadej Pogačar.

Ni shampiyona yongeye kwerekana ko umugabane wa Afurika by’umwihariko u Rwanda, hari intambwe rwateye mu gutegura amarushanwa haba mu bikorwaremezo ndetse n’ibindi bisabwa ngo rigende neza.

Ubwo U Rwanda rwahabwaga kwakira iyi shampiyona y’Isi y’Amagare, hari benshi batangiye kubirwanya, bashingira ku kuba Afurika idafite ubushobozi bwo kwakira rimwe mu marushanwa akomeye mu Isi ya Rurema.

Bitandukanye nuko bamwe babitekerezaga, hari bamwe mu bakinnyi bashimangira ko imitegurire y’iyi shampiyona, iri hejuru cyane ugereranyije n’andi yagiye aba hirya no hino.

Nimero ya mbere ku Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare, Tadej Pogačar, mu kiganiro aheruka guha itangazamakuru avuga ku mitegurire y’iri siganwa, yavuze Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali iruta iyo muri Australia inshuro 10.

Ati “Iri ni ryiza kurushaho. Mwihangane ariko imiterere y’inzira ziri aha ikubye inshuro 10 iyo muri Australia. Munyihanganire ni ko kuri, sinshaka kwibasira Abanya-Australia bashushanyije inzira zaho, ariko ntabwo nayisanzemo.”

Ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame,yitabiraga Inama ya 194 y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), yabereye muri Kigali Convention Centre, yavuze ko abumva ko igihugu nk’u Rwanda kidashobora kwakira ibikorwa bikomeye nka Shampiyona y’Isi y’Amagare, bafite imyumvire ishaje.

Ati “Iyo Afurika cyangwa ikindi gihugu kitamenyerewe gitoranyijwe ngo cyakire igikorwa, byakiranwa gushidikanya ndetse kenshi bamwe bakifuza ko cyacyamburwa. Ku bumva ko kwakira ibikorwa byo kuri uru rwego bigomba kwiharirwa na bake, iyo myumvire ntikigezweho ndetse ntikwiye.”

Mu minsi umunani iri siganwa rimaze mu Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda,ibinuujije kuri X yashimangiye ko wari umwanya wo guhuza abafana n’abakinnyi.

Yagize iti “Iyi minsi umunani yaranzwe no kwitanga, guhatana n’ubunyamwuga muri uyu mukino w’amagare, inahuza abakinnyi, abafana ndetse n’abantu batandukanye bari mu bikorwa byo gutegura iri rushanwa.

U Rwanda ruvuga ko kandi  rutewe ishema no gusangiza isi ibyiza byarwo mu mukino w’amagare.

Imwe mu mihanda yo muri Nyarutarama, ahazwi nko kuri Golf ni hamwe mu duce nyaburanga , twarushijeho gukurra abakurikira iri siganwa, barushaho gukunda no gutangarira u Rwanda.

Iri siganwa kandi kuba ryacaga ku mateleviziyo mpuzamahanga, wari umwanya wo kwerekana bimwe mu bice nyaburanga byo mu Rwanda birimo Pariki y’Igihugu yo mu Birunga, Pariki y’Akagare, Inzu zubatse mu buryo bwihariye nka Convention Center, n’izindi.

Wari n’umwanya kandi wo kwereka Isi aho igihugu kigeze kiyubaka nyuma y’imyaka 31, Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Ubwo iri siganwa ryabaga, siporo yongeye gushimangira uburyo yagize uruhare mu kubanisha no kugarurira ikizere Abanyarwanda nyuma y’ibihe bibi by’amateka byaranze igihugu.

Umunya-Slovenia wegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare
Abafana bongeye kwerekana uburyo bakunda umukino w’amagare
Nyabugogo ni hamwe mu hantu hakunze kugaragara abantu bakunda umukino w’amagare
Inzira zo kuri Golf , ni hamwe mu duce twihariye ku bwiza bukurura abakerarugendo
Remco wafashe umwanya wa kabiri , yemeye ko yatsinzwe na Tadel nyuma nawe yo kumusiga muri ITT yabaye ku munsi wa mbere

Photos:

Photos:Nsengiyumva Jean Claude

[fluentform id="3"]

2 Responses