sangiza abandi

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu gikombe cy’Isi akomeje kuyoyoka

sangiza abandi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinzwe na Super Eagles yo muri Nigeria igitego 1-0, mu mukino wa karindwi wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 .

Ni umukino wabereye muri Nigeria mu mujyi wa Uyo, kuri Godswill Akpabio International Stadium, kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 6 Nzeri 2025.

Amavubi yatsinzwe iki gitego ku munota wa 52 gitsinzwe na Toluwalase Emmanuel Arokodare, Umunya Nigeria ukinira ikipe ya Wolves mu Bwongereza.

Amavubi atozwa na Adel Amrouche yari yabanje mu kibuga umuzamu Ntwari Fiacre, Kavita Phanuel- Manzi Thierry – Mutsinzi Ange, Claude Niyomugabo, Fitina Ombolenga , Mugisha Bonheur na Bizinana Djihad (Kapiteni),Hamon Ally- Enzo, Gilbert Mugisha na Nshuti Innocent.

Ni umukino wagaragayemo kugarira cyane ku ruhande rw’Amavubi, ari nacyo gitekerezo umutoza Adel Amrouche yari afite kuko yabanjemo abakina bugarira bagera kuri batanu n’abo mu kibuga hagati bugarira (Casseur) babiri.

Ni umukino by’umwihariko wari ufite igitutu ku mutoza w’Amavubi, Adel Amrouche utaratsinda umukino n’umwe kuva yagirwa umutoza w’iyi kipe y’Igihugu muri Werurwe 2025.

Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe no kwigana ku mpande zombi ariko Amavubi yihagararaho arugarira, igice kirangira ari 0-0. 

Ni mu gihe ku ruhande rwa Nigeria bagize igihombo cyo gutakaza rutahizamu ukomeye, Victor Osimhen wavuye mu kibuga ku munota wa 35 kubera ikibazo cy’imvune.

Mu gice cya kabiri, Nigeria yokeje igitutu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, igerageza uburyo bwinshi bushoboka imbere y’izamu ari nabyo byavuyemo igitego, n’ubwo mu bihe bitandukanye umuzamu Ntwari Fiacre yari yababereye ibamba akuramo imipira y’ibitego byageragejwe.

Super Eagles yari ifite ishyaka ryo gutsinda umukino nyuma y’uko izindi kipe bahanganye muri iri tsinda C nka Afurika y’Epfo na Benin zari zamaze gutsinda imikino yazo ku munsi w’ejo, ku wa gatanu, bituma Nigeria isigara ku mwanya wa 4, nyuma y’Amavubi yari ku mwanya wa 3.

Amavubi araye ku mwanya wa Kane n’amanota 8 ku rutonde ruyobowe na Afurika y’Epfo n’amanota 16, ikurikiwe na Benin ifite amanota 11 na Nigeria  ihise ifata umwanya wa 3 ifite amanota 10, mu gihe Lesotho na Zambia ziri inyuma. 

Amavubi azakina umukino wa munani n’ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe kuwa kabiri, tariki ya 09 Nzeri 2025, ni mu gihe mu gihe Nigeria izaba icakirana na Afurika y’Epfo, umukino uzabera muri icyo gihugu. 

Igikombe cy’Isi bari guhatanira kwitabira kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za America, Mexico, na Canada muri Kamena na Nyakanga 2026.

Photos:

[fluentform id="3"]