sangiza abandi

Amajyaruguru: Inzego z’umutekano zateye ibiti

sangiza abandi

Inzego z’Umutekano  zigizwe n’Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri Diviziyo ya kabiri, Polisi y’u Rwanda (RNP) n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), zikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, zakoze igikorwa cyo gutera ibiti mu Mudugudu wa Bisiga, Umurenge wa Gashoro, Akarere ka Burera,

Izi nzego z’umutekano zateye ibiti by’avoka bisaga ibihumbi icumi.

Iki gikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Solina.

Guverineri Mugabowagahunde, yashimiye cyane abaturage n’inzego z’umutekano ku ruhare bagize muri iki gikorwa, avuga ko ari umusanzu ukomeye mu kurengera ibidukikije.

Yanashimye imikoranire myiza iri hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage, ndetse anashimira uhagarariye ICF (International Crane Foundation) watanze imbuto z’ibiti byatewe.

Umuyobozi wa Diviziyo ya 2, Brig Gen Deo Rusanganwa, yasabye abaturage gufata neza ibiti byatewe kugira ngo bizakure neza.

Yavuze ko inzego z’umutekano zizakomeza kugira uruhare mu bikorwa nk’ibi bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Iki gikorwa cyanitabiriwe kandi n’abandi bayobozi bakuru b’inzego z’umutekano mu Ntara y’ Amajyaruguru, barimo Umuyobozi wa Polisi mu Ntara (RPC), ACP Edmond Kalisa, na Lt Col Charles Kamali, Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’ Amajyaruguru.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]