sangiza abandi

Amajyepfo: REG yateguje ibura ry’amashanyarazi

sangiza abandi

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ,yateguje ibura ry’amashanyarazi mu turere twa Huye na Nyaruguru two mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

REG ivuga ko iri bura ry’amashanyarazi rizaba ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025 guhera saa sita z’amanywa (12h00) kugeza i saa cyenda z’amanywa mu mirenge yo muri utwo turere.

Iyi sosiyete ivuga ko impamvu y’iri bura ry’umuriro ari uko hari imirimo yo gusana no kwagura umuyoboro wa Huye,agashami ka CHUB .

Mu Karere ka Huye, ibura ry’amashanyarazi rizaba mu bice bimwe by’Umujyi wa Huye, mu  murenge ya Gishamvu,Mukura,Tumba.

Ni mu gihe mu Karere ka Nyaruguru ari mu Murenge wa Ngoma na Ngera.

REG yasabye abantu kwitondera insinga mu gihe umuriro uzaba wagiye.

Yagize iti “ Abantu bose barasabwa kwitondera insinga z’amashanyarazi kuko umuriri ushobora kugaruka mbere y’isaha yavuzwe haruguru.”

Yisguye kandi ku bafatabuguzi bayo kubera ibura ry’umuriro rizaba mu gihe imirimo yo gusana uwo muyobori izaba iri gukorwa.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]