sangiza abandi

Amajyepfo:Hon. Gasana yasabye ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge

sangiza abandi

Umunyamabanga mukuru wungirije w’umuryango FPR Inkotanyi ,Hon. Gasana Stephen kuri uko Cyumweru yitabiriye inteko rusange y’umuryango FPR-Inkotanyi mu ntara y’Amajyepfo yateraniye ku cyicaro cyawo kiri mu karere ka Nyanza.

Iyi nteko rusange yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Umunyamuryango ushoboye gusigasira icyerekezo cy’umuryango FPR-Inkotanyi mu myaka 30 iri imbere”.

Mu ijambo rye, Hon. Gasana yashimiye Abanyamuryango bo mu ntara y’Amajyepfo uruhare rwabo mu bikorwa bihindura imibereho y’abaturage no mu iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Yabasabye gukomeza gufasha abaturage guhindura imibereho yabo no kwimakaza umuco wo gushaka ibisubizo bigamije gukemura ibibazo bitandukanye duhura nabyo Kandi vuba.

Hon. Gasana yibukije Abanyamuryango ko bagomba kugira umuhate wo gutanga serivisi neza no gukemura ibibazo by’abaturage aho bigaragara hose.

Yasabye intore z’umuryango ko ntawe ugomba kugira ikibazo abona ko ari kinini cyamunanira kugicyemura akakihererana kuko hari abandi, n’inzego ziteguye kumufasha.

Yasabye kandi ubufatanye bwa bose mu kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge kuko bibangamiye icyerekezo cyo kubaka umuturage ushoboye gusesengura ibibazo bye n’iby’ Igihugu akanagira uruhare mu gushaka ibisubizo.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]