sangiza abandi

Amakipe ku kigero cya 90% arangiza shampiyona ari mu birarane – Sam Karenzi yasabye Leta kongera ishoramari muri siporo

sangiza abandi

Umunyamakuru w’imikino Sam Karenzi yasabye Leta y’u Rwanda kongera ingengo y’imari igenerwa siporo, anagaragaza ko iterambere ryayo rishingira ku gukoresha abakinnyi, abatoza n’ibikoresho biri ku rwego rwo hejuru.

Ibi yabivugiye mu kiganiro “Café Sports” cya RBA cyagarukaga ku isura y’ishoramari muri siporo mu Rwanda.

Sam Karenzi yagaragaje ko n’ibigo binini bitekereje gushora imari muri siporo, nta nyungu bikuramo bituma nta guhatana kuzamo.

Sam Karenzi yavuze ko kubura inyungu zigaragara bituma ibigo binini bidashora imari muri siporo, bigatuma n’abitwako batera inkunga batanga intica ntikize.

Ati” Iyo ndebye ibigo binini bihari, byakabaye bifata iya mbere kugira icyo bikora ariko nsanga nta nyungu bifite muri ibyo bintu, nibije biza bimeze nk’ibyikiza. Uyu munsi niba Skol iri muri Rayon Sports koko hari igitutu ifite cy’ukomanga warenza 200 ibaha kuko bigaragara ko ntacyo afasha \Rayon Sports mu kuri guhari, ni yafate cyangwa uyareke, nta wundi muntu tubihanganiye.”

Sam Karenzi akomeza kugaragaza ko hafi 90% by’ubushobozi bwa siporo butangwa na Leta, haba mu mupira w’amaguru cyangwa muri Basketball, Ariko nanone, biragaragara ko ubwo bushobozi butangwa bukiri bucye.

Ati” Ese ntabwo Leta yadufasha ikavunga ngo abasifuza ntibaba bitwara nabi kubera ko bahembwa ibihumbi 30, ese iyi shampiyona ntiyaba iciriritse kuberako igikombeari ibihumbi 25, ese abakinnyi ntibaba barya ruswa kubera ko bahembwa nabi cyangwa badahembwa.”

Yakomeje agaragaza impungenge z’uko amakipe menshi arangiza shampiyona afite ibirarane, harimo n’amakipe akomeye nka AS Kigali.

Ati” Niba amakipe ku kigero cya 90% arangiza shampiyona ari mu birarane, niba uyu munsi ikipe y’umujyi wa Kigali twemera twese muri Afurika, ijyamo ibirarane by’amezi 10 abakinnyi, ubwo Leta ntiyaba iduha intica ntikize, bikitwa ko idufasha kandi nabyo bidashyitse ugasanga ntabyo ntacyo bihindura.”

Uyu munyamakuru asaba ko Leta yakongera ingengo y’imari ishorwa muri siporo, mu igerageza ry’imyaka itanu, hakitabazwa abakinnyi, abatoza n’ibikoresho biri ku rwego rwo hejuru.

Ati” Nta buryo habaho kugerageza noneho, bakavuga bati ‘biragaragara ko abajya mu mupira ni abakorerabushake kuko nta mafaranga arimo’ iyo haje abakorerabushake ubwo bivuze ko n’ubumenyi ari buke, ese nta buryo twashyiramo ubushobozi ku buryo haza abakinnyi b’inararibonye babizi, ese nta buryo twashyira amafaranga mu gutoza ku buryo umusifuzi nta rwitwazo abona, ese nta buryo umukinnyi yahemberwa igihe, ese nta buryo twaha ubushobozi ikipe tukayitegeka kugira bya byiciro byose by’abana.”

U Rwanda rwashyizeho politike nyinshi zigamije guteza imbere siporo ariko usanga izo gahunda zitagera ku ntego zazo kubera ibibazo birimo ingengo y’imari idahagije, ahandi ugasanga abayobora amashyirahamwe ya siporo bafite inyungu zako kanya aho kwita ku iterambere ry’igihe kirekire, ndetse no kubura ubunyamwuga.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]