sangiza abandi

Amakipe yitabiriye CAVB Men’s Club Championship 2026 yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

sangiza abandi

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Mata 2026, abagize itsinda ry’abayobozi, abatoza, abasifuzi mpuzamahanga n’abaherekeje amakipe yitabiriye Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, CAVB Men’s Club Championship 2026, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, banunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Iki gikorwa cyanitabiriwe n’abaserukiye Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ab’Impuzamashyirahamwe y’uyu mukino muri Afurika (CAVB) ndetse n’Ishyirahamwe rya Volleyball ku Isi, FIVB.

Urwibutso rwa Gisozi ruri mu Mujyi wa Kigali, rwubatswe mu 1999. Ni rwo runini mu Gihugu ugendeye ku mubare w’abarushyinguyemo aho inzirakarengane z’Abatutsi barenga 250.000 ziruruhukiyemo.

Abashyinguwe muri uru rwibutso ni abavanwe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, abavanywe mu nzu biciwemo, abatawe mu myobo ndetse n’abaroshywe mu nzuzi ariko amazi akabasubiza ku nkombe.

Abayobozi n’abaherekeje amakipe yitabiriye CAVB Men’s Club Championship 2026, bazengurukijwe ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Kigali, basobanurirwa uko umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wacuzwe n’uko washyizwe mu bikorwa, kugeza ubwo mu 1994, abarenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse, mu gihe cy’amezi atatu gusa.

Banasangijwe urugendo rw’imyaka 32 yo kongera kwiyubaka k’u Rwanda nyuma yo kuva mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahagaritswe n’Ingabo za RPF Inkotanyi.

Nyuma yo kuganirizwa kuri ayo mateka, bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi nk’ikimenyetso cyo kubaha icyubahiro.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, Ngarambe Raphaël, yatangaje ko kuba amakipe yitabiriye Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, bitanga ubutumwa ko Abanyafurika bunze ubumwe.

Ati “Banditse ubutumwa [mu gitabo cy’abashyitsi] budukomeza, bashimangira ko bifuza ko bitazongera. Iki gikorwa kirerekana uruhare rwa siporo muri gahunda zose z’ubuzima bwa muntu. Siporo yerekanye ko abantu bagomba gushyira hamwe ngo Jenoside ntizongere ukundi.”

Yasabye aba-sportifs bose gukomeza kuzirikana amateka u Rwanda rwanyuzemo no guharanira ko atazasubira ukundi, anibutsa abakiri bato gushyira imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Intumwa ya FIVB, Shilla Omuriwe Buyungo ukomoka muri Uganda, yavuze ko ikiremwamuntu cyatsinzwe kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboke.

Ati “Ntiduhitamo aho tuvukira, abo turi bo, ni Imana ibikora. Icyo nkuye hano ni uko tugomba gusakaza urukundo. Kunda umuntu muri kumwe kuko ntahitamo kuba uwo ashaka. Gukundana ni cyo Imana iduhamagarira.”

Yashimangiye ko siporo ikwiye kuba intwaro ifasha mu kuganira no kwimakaza urukundo mu guharanira ko ibyabaye bitazasubira ukundi.

Imikino ya CAVB Men’s Club Championship 2026 izakomeza ku wa Gatatu hakinwa iya 1/8 ndetse n’iyo guhatanira imyanya iri hagati ya 17-24, muri iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya 47.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]