Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC yatangaje ko amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange, mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, azatangazwa kuwa kabiri tariki ya 19 Kanama 2025.
Mu itangazo iyi Minisiteri yasohoye yagize iti “ Minisiteri y’Uburezi yishimiye kumenyesha abakandida,ababyeyi, n’abaturage bose ko amanota y’ibizamini bya leta bisozaa amashuri amashuri abanza (P6) n’ay’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (S3) umwaka wa 2024/2025 azasohola ku wa kabiri tariki ya 19 Kanama2025,saacyenda z’amanywa.(15:00).
Abanyeshuri basaga ibihumbi 220 bashoje amashuri abanza ni bo bakoze ibizamini bya leta bisoza umwaka w’amashuri 2024/2025, aba bakaba barimo abakobwa 120,635 ndetse n’abahungu 100,205.
Mu cyiciro rusange (O-Level), Abakandida 149,134 nibo biyandikishije, barimo abakobwa 82,412 n’abahungu 66,722.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa uburezi budaheza, MINEDUC yatanze ubufasha bwihariye ku bakandida bafite ubumuga 459 bo mu cyiciro rusange .
Ubu bufasha burimo impapuro z’ibizamini zanditswe mu nyuguti za “Braille” no mu nyuguti nini, ibikoresho byifashishwa n’abantu bafite ubumuga, abakandida bafashijwe kwandika (scribes), ndetse bahabwa n’igihe cy’inyongera mu gukora ibizamini.
MINEDUC yaboneyeho umwanya wo gutamgaza ko umwaka w’amashuri wa 2025/2026 uzatangira kuwa 8 Nzeri uyu mwaka.








