Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi bw’Ibanze, REB, cyatangiye gutanga mudasobwa ibihumbi 15 ku bigo by’amashuri 483.
Iyi gahunda yatangiriye mu Ntara y’Iburasirazuba, igamije guteza imbere ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu bigo by’abanyeshuri, ndetse no kongera ireme ry’uburezi bigendanye n’iterambere ry’Isi yose.
Hamwe mu hatanzwe izi mudasobwa ni mu Karere ka Ngoma, aho ku wa Mbere, tariki ya 5 Mutarama hatanzwe mudasobwa 487 zo mu bwoko bwa ASUS ExpertBook B1 (B1502CVA), mu bigo by’amashuri 16.
Mahame Jean Baptiste, Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya EP Tambiro giherereye mu Murenge wa Kazo, yahawe mudasobwa 16, avuga ko bari bafite ebyiri gusa, bityo izindi bongerewe zizabafasha kumenyera ikoranabuhanga.
Ati “Zigiye kudufasha mu buryo bukomeye kuko twari dufite mudasobwa ebyiri gusa nazo zishaje, ariko kuba tubonye izi nshya bigiye kudufasha ku buryo n’abarimu bagiye kubona uko bamenyera gukoresha ikoranabuhanga.”
Ikigo cya GS Kibungo A cyo cyahawe mudasobwa 50, Sr Uwazigira Annonciata uyobora iki kigo, avuga ko izi mudasobwa zije no kunganira izitari zigikora.
Ati “Izo baduhaye ni izifasha abanyeshuri mu kwiga, zizafasha abanyeshuri gukora ubushakashatsi mu gushaka amasomo bakoresheje ikoranabuhanga ndetse zizafasha n’abarimu kuko iyo bigisha abana bafite aho bajya kubishyira mu bikorwa biraborohera.”
Muri gahunda yo guteza imbere uburezi bufite ireme, Minisiteri y’Uburezi izakorana n’abafatanyabikorwa mu kugeza amashanyarazi mu bigo by’amashuri byose ku buryo babasha no gukoresha ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yashimiye Leta y’u Rwanda ku buryo iba yatekereje n’ibigo bituye mu byaro, ndetse ashimira na REB yita ku ireme ry’uburezi n’ikoranabuhanga ridasigaye.
Yasabye abahawe izi mudasobwa kuzikoresha icyo zagenewe, ati “Bazicungire umutekano ku buryo bufatika no kuzikoresha neza ibijyanye n’akazi no kuzibyaza umusaruro kuko ni amahirwe abantu baba babonye yo kubona ibikoresho byiza bigezweho kandi bishyashya.”
Muri aka Karere, ibigo bitanu by’amashuri yisumbuye n’ibigo by’amashuri abanza 11, nibyo byahawe mudasobwa, birimo GS Gashanda, GS Kibungo A, GS Nyamugali, ES Kabilizi, GS Rwintashya, EP Ngara, EP Ntovi, EP Nyagatovu, EP Nyimbyi, EP Rubago, EP Rugaragara, EP Rugese, EP Ruhinga, EP Rutare, EP Tambiro na EP Mpembwe.







