sangiza abandi

“Amata arapimwa ko nta mazi yavanzwemo, kuki ikigage kitapimwa aho kumenwa” -Abaturage b’i Gicumbi

sangiza abandi

Abaturage bo mu karere ka Gicumbi barasaba Leta kubafasha aho guca inzoga gakondo ahubwo hagashyirwaho icyuma kizipima ubuziranenge bareba niba hari ibindi byavanzwemo nk’uko bikorwa ku mata iyo bayajyanye ku ma karagiro bareba ko yavanzwe n’amazi.

Aba baturage bavuga ko nyuma yo guhagarika ikorwa n’ icuruzwa ry’ibigage n’inzagwa bishinjwa kutagira ubuziranenge , ubu batari kubona ibyo kunywa ahubwo bamwe batangiye kunywa Kanyanga na Waragi zinjizwa zivuye mu bihugu by’abaturanyi, ziri kuzanwa n’abitwa abarembetsi.

Ubuhamya bw’abaturage ntibatinya kugaragaza ko bazajya binywera inzoga za Waragi mu gihe izi za gakondo uwazenze zimenwa.Umwe yagize ati “Nibaguma guhagarika kigage, Waragi ziratwica. Turazinywa pe!!”

Bavuga ko ubu hasigaye hinjwiza za Waragi bikozwe n’abarembetsi ugasanga abaturage bari kuzinywera no mu bihuru.

Undi muturage yagize ati “Ubu mu kanya nka saa Saba cyangwa saa cyenda z’ijoro abarembetsi baba bari kudiridiza birukanka ugasanga iyo bucye abaturage barazinywera mu bihuru kandi abayobozi bakabimenya.Ariko babona umuntu wicaniye agashera ngo agiye gushigisha ngo ako nibakamene.”

Iki ni ikibazo gihuriweho n’abaturage bo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gicumbi bemeza ko mu gihe inzoga gakondo zakomeza kwamaganwa bose bazisanga bari kunywa Waragi.

Usibye Waragi ngo n’amasaka bahinga batangiye guhomberwa na yo kuko igiciro bayagurishagaho cyagabanyutse.

Aba basanga aho kubuzwa kunywa ikigage ,Leta hakwiye gukoresha uburyo ibanza ikagipima hakamenyekana niba hari ibyongewemo nk’uko bikorwa iyo bajyanye amata ku ikaragiro aho babanza kuyapima ko nta mazi yavanzwemo.

“Nibashake ibipimo bipima ikigage ,ubushera urwagwa rw’umwimerere bigatandukanywa n’ibyavwanzwemo ibindi bintu”

Undi muturage yagize ati” Amata ko tuyagemura bakayapima bakarebako harimo amazi,kuki ikigage cyo batagipima ngo bamenye ko harimo umwanda?”

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Emmanuel Nzabonimpa yabwiye TV1 ko inzoga gakondo zitaciwe.Ati”Ndavuga ikigage ndavuga urwagwa ndavuga ubushera umusururu, ntabwo byaciwe ariko noneho ababikora ku rwego rwo gushaka gucuruza abo basaba kugira ibyo basaba kuzuza mu buryo bwubahirije amategeko.

Ariko umuturage wacu wateguye ibirori runaka abatirishije uwasezeranye wagize ibyago se ariko akumva ko akeneye kwenga bimwe muri ibyo binyobwa we icyo akora ni ukwegera ubuyobozi bw’umudugudu akabereka uko bizakorwa akatwemerera yuko bazabikora neza birimo isuku”.

Hashize igihe abaturage hirya no hino mu gihugu bataka ko babujijwe kwenga ikigage ubushera n’urwagwa nk’inzoga gakondo bamenyereye, aho ubuyobozi buvuga ko bikoranwa isuku nke kuko hari aho abaturage bagiye babinywa bikabagiraho ingaruka.

Aba batuye mu karere ka Gicumbi kuko banasanganywe umuco wo guhinga amasaka , basaba ko Leta yabafasha hagashyirwaho icyuma gipima izi nzoga, aho kuza basanga uzifite wese bahita bazimena, nyamara atari bose bavangano ibindi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]