sangiza abandi

Burera:Urubyiruko rwasabwe guhuza ibyo biga n’icyerekezo cy’igihugu

sangiza abandi

Abagizwe n’urubyiruko bagera kuri 237 bari mu itorero “Imbuto zitoshye” icyiciro cya Gatatu, riri kubera mu kigo cy’ubutore cya Nkumba mu karere ka Burera, kuva ku wa 16 kugeza ku wa 25 Kanama 2026.

Iri torero ryatangijwe ku mugaragaro na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, aho ryashyizweho hagamijwe guha uru rubyiruko ubumenyi n’uburere bibafasha kubaka ejo hazaza habereye u Rwanda.

Mu gihe cy’iri torero, urubyiruko ruhabwa ibiganiro n’amahugurwa bigamije kubongerera ubumenyi ku mibereho y’umunyarwanda, amateka y’igihugu, Indangagaciro na Kirazira by’umuco Nyarwanda, ndetse no kubafasha gusobanukirwa neza uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

Abitabiriye iri torero barimo abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025–2026, bize babifashijwemo n’umushinga EdifiedGeneration, ndetse n’urubyiruko rufite impano n’imishinga yo kwiteza imbere iterwa inkunga na Imbuto Foundation.

Mu kiganiro yahaye uru rubyiruko, Kayumba Uwera Marie Alice, umuyobozi ushinzwe ubumwe n’ubudaheranwa muri Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yabasabye gufata iri torero nk’umwanya wo guhuza ubumenyi n’ubuhanga bakuye mu mashuri n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Yagize ati: “Rubyiruko, mbuto zitoshye, itorero mwajemo uyu munsi murifate nka bumwe mu buryo bwo guhuza ubuhanga n’ubumenyi mwakuye mu ishuri, umuco nyarwanda n’icyerekezo cy’igihugu, bityo bibafashe kugera ku byiza umuryango n’Igihugu bibifuzaho, hagamijwe kubaka u Rwanda twifuza.”

Uru rubyiruko rutegerejweho kuba imbaraga z’ingenzi mu kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza, aho ubumenyi bwo mu ishuri bujyana n’uburere, umuco n’indangagaciro biranga umunyarwanda ukwiye.

Iri torero kandi ribaha umwanya wo kungurana ibitekerezo, gusangira ubunararibonye no kurebera hamwe uburyo impano n’imishinga bafite byabyazwa umusaruro, bakiteza imbere ndetse bakagira uruhare rugaragara mu iterambere ry’imiryango yabo n’Igihugu muri rusange.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]