sangiza abandi

Amateka ya Dr. Sina Gerard wavuye ku ndiba ubu akaba ari mu baherwe 10 mu Rwanda

sangiza abandi

Amafaranga n’inka maraso mu mubiri w’umuntu! Utayafite ubuzima ndetse n’imibereho muri rusange birakugora , bigusaba kugira intego, kwiyima, umuhate , ikinyabupfura , inshuti nziza ndetse no kudacika intege kugirango ubashe kugwiza amafaranga ndetse azahore abyara andi. Ibi byose nibyo byaranze urugendo rwa Dr. Sina Gérard.

Dr. Sina Gerard ni umugabo wiyubatse buhoro buhoro, abihereye ku bucuruzi buto bwo mu cyaro, aza kugera ku rwego rwo hejuru nk’umwe mu baherwe 10 ba mbere mu Rwanda. Muri iyi nkuru mutwemerere turebere hamwe amateka ndetse n’urugendo rwe nk’umwe mu baherwe 10 ba mbere mu Rwanda.

DR. Sina Gerard yabonye izuba mu mwaka w’i 1963, hari tariki ya 13 Kamena, yavukiye mu ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda mu karere ka Rulindo mu murenge wa Bushoki ho mu kagari ka Nyirangarama, ni ku musozi wa Tare. Uyu munsi wa none afite imyaka 62 y’amavuko.

Dr. Sina Gerard ni mwene Mutakwasuku Mathie ndetse na nyina Nyirabarera Julienne, uyu muherwe akaba avuka mu muryango wa bana batandatu; abahungu batatu n’abakobwa batatu.

Mu myaka ye y’ubuto yakuze azwiho gufasha abana b’urungano rwe mu kubagira inama zijyanye n’ubukorikori bunyuranye burimo: Korora inkoko n’inkwavu ndetse n’ibijyanye no kubyaza imirima umusaruro, ibi avuga ko yabikoraga agirango abafashe kubigisha kwigira.

Mu rugendo rwe rwa mashuri, abanza yayize ku ishuri ribanza riherereye ku musozi wa Tare, nyuma yaho amashuri yisumbuye yaje kuyiga ku ishuri ryisumbuye rya Rulindo.

Mu mwaka w’i 2021 hari ku itariki 2 Ukuboza, Dr Sina ahabwa impamyabushobozi y’ikirenga y’icyubahiro mu bijyanye no guhanga imirimo, yahawe na Kaminuza yo muri Mexico izwi nka Estado Unidos Mexicanos maze kuva ubwo ku mazina ye hongerwaho izina Doctor.

Sina Gerard kuba rwiyemezamirimo si ikintu cyamutunguye kuko no mu mabyiruka ye yiyumvagamo kuzaba umunyabukorikori, icyo gihe yakoraga nk’utugare two mu biti, utumodoka, n’ibindi byinshi.

Nyuma yibyo nibwo Sina Gerard yatangiye kugerageza icyo yakora cyikamubyarira amafaranga , ku ikubitiro yahise atangira kwiharika kuko aribyo yabonagamo amahirwe abandi batabyaza umusaruro. Sina Gerard yahereye ku buhinzi bw’amashu, karoti, intoryi , ibitunguru , ndetse n’ibindi bihingwa bitandukanye, ndetse bitewe n’umwete yakoranye ubu buhinzi bwaje ku mubyarira umusaruro buramuhira.

Mu mwaka w’i 1981 afite imyaka 18 y’amavuko, Dr. Sina Gerard yakusanyije amafaranga yagiye yizigamira avuye muri bwa buhinzi maze atangira umwuga w’ubucuruzi ku musozi wa Tare aho ababyeyi be bari batuye, nyuma yaho uyu mugabo yatekerejeko ubucuruzi yakoreraga aho ku musozi wa Tare aramutse yegereye umuhanda munini byarushaho kugenda neza ni cyane ko wari umuhanda uhuza Kigali , Akarere ka Rulindo na Musanze ndetse n’Akarere ka Rubavu.

Mu mpera z’umwaka w’i 1983 nibwo Sina Gerard yatangiye ubwo bucuruzi kuri Nyirangarama kandi ibintu birushaho kugenda neza bitewe n’urujya n’uruza rwabacaga kuri uwo muhanda munini, akaba arinaho haturutse ijambo twese twumva uyu munsi ngo “ Byose ni kuri Nyirangarama”.

Mu mwaka w’i 1985, Dr.Sina Gerard  yafunguye uruganda rukora ndetse rukanatunganya imigati, nyuma yibyo mu mwaka w’i 1987 yatangiye gukora amandazi adasanzwe akaba yaramamaye ku kazina k’Urwibutso. Ubwo yashyiraga aya mandazi ku isoko abaguzi barayishimiye cyane ndetse ahita ayitirira ubucuruzi bwe ati ‘Sina Gerard Enterprise u Rwibutso’.

Nyuma yibyo Sina Gerard yakoze umutobe w’Agashya ukoze mu mbuto zitandukanye : Agashya k’Inanansi, Agashya ka Marakuja , Agashya k’Imizabibu ndetse n’Agashya ka Karoti.

Usibye uyu mutobe Dr. Sina Gerard yakoze kandi inzoga ikomoka ku bitoki yamamaye ku izina ry’Akarusho. Mu mwaka w’i 2000 Sina Gerard yatangiye kandi gukora ibisuguti bizwi nk’’Akarabo’ icyo gihe ibyo bisuguti yabikoraga mu ifarini, gusa guhera mu mwaka w’i 2012 yatangiye kujya akora ibi bisuguti mu bijumba, ndetse birushaho kwamamara.

Hirya yibyo mu mwaka w’i 2001, Dr. Sina yashyize ingufu mu buhinzi bw’urusenda ndetse mu 2004 akora uruganda rutunganya urusenda yise ‘Akabanga’.

Gusa abantu benshi bakomeje kwibaza impamvu byinshi mu bikorwa bye bitangizwa n’inyajwi ya A. Asobanura iyi mpamvu Dr.Sina avugako ku rutonde rw’inyuguti (Alphabets) zitangizwa n’inyuguti ya A, rero bitewe n’umwimerere wibyo akora kandi bigahora ku isonga niyo mpamvu byinshi mu bikorwa bye bitangizwa n’inyuguti ya A.

Yakomeje avugako zimwe mu ndangagaciro zamufashije kuba uwo ariwe uyu munsi harimo: Gukora amasaha 24/7, kutihutira gusubika cyangwa guhakana, kuba hafi ya bakozi be, kubyuka kare akaryama atinze, ingendoshuri n’ibindi byinshi.

Hirya y’ibi byose Sina yubatse ishuri mu karere Rulindo aho abana biga mu mashuri abanza bigira ubuntu, usibye ibi kandi aha abaturage imbuto ku buntu bagahinga, bagafashwa kubona ifumbire, bakaragizwa amatungo ndetse bagashakirwa abavuzi b’amatungo b’umwuga babafasha kugirango umusaruro uzabe mwiza.

Uyu muherwe akaba anafite ikipe y’umupira wa maguru ikina mu cyiciro cya kabiri mu Rwanda yitwa ‘Sina Gerard FC’. Iyo muganira Dr. Sina akubwirako yagize amahirwe yo kuvukira ndetse akarererwa mu muryango wubaha Imana, na cyane ko ababyeyi be bari abakirisitu gatorika, mu rwego rwo gutera ikirenge mu cyabo ndetse no kuba umurage w’igihe kizaza, Dr.Sina Gerard mu mwaka w’i 2019 yubatse chapelle ku musozi wa Tare aho avuka, iyi Chapelle ikaba izwi ku izina rya Chapelle Saint Gerard.

Hirya y’ibi byose Dr. Sina yarushinze n’umufasha we Uwicyeza Olive, ku itariki ya 16 Kanama mu mwaka w’i 1986, babyaranye abana batanu ba bakobwa.

Photos:

[fluentform id="3"]