Ikipe y’Igihugu y’Amavubi yatsinze ikipe ya Nigeria ibitego 2-0, ariko ibura itike iyijyana mu gikombe cy’Isi cya 2025.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa mbere, tariki ya 18 Ugushyingo, ubera mu Mujyi wa Uyo ku kibuga cya ’Godswill Akpabio International Stadium’.
Umukino watangiye Amavubi ashaka igitego, ari nako bakora amakosa menshi mu kibuga byatumye Bizimana Djihad na Mugisha Bonheur bahabwa amakarita.
Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa, gusa mu gice cya kabiri ku munota wa 59 Nigeria yaje gufungura amazamu itsinda u Rwanda igitego cya mbere igitsindiwe na Samuel Chukwueze.
Nyuma y’iki gitego umutoza w’Amavubi yakoze impinduka mu kibuga akuramo Ruboneka Jean Bosco, Dushimimana Olivier, Ntwari Fiacre basimbuwe, Kwizera Jojea na Samuel Gueulette.
Ku munota wa 72, Amavubi yaje kubona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Mutsinzi Ange akoresheje umutwe, nyuma y’iminota itatu gusa, Amavubi yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Nshuti Innocent, umupira urangira u Rwanda rutsinze Nigeria ibitego 2-1.
Nubwo umukino warangiye u Rwanda rutsinze, ariko ntirwagize amahirwe yo kujya mu gikombe cya Afurika, bitewe nuko byasabaga ko Libya itsinda na Benin, kubera ko u Rwanda rwari rufite umwenda w’ibitego bibiri.
Abakinnyi 11 b’Amavubi babanje mu kibuga; Ntwali Fiacre, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Fitina Omborenga – Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Ruboneka Bosco Gilbert Mugisha, Innocent Nshuti na Olivier Dushimimana.





