sangiza abandi

Sudani y’Epfo: Inzego z’umutekano z’u Rwanda zatanze serivisi z’ubuvuzi ku barenga 200 ku buntu

sangiza abandi

Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, ku bufatanye n’ Umuryango witwa Society for Family Health, zahaye serivisi z’ubuvuzi ku buntu abaturage barenga 200 bo mu gace ka Gudele i Juba.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Kamena 2026 kinakomeza kuri uyu wa Gatanu, kirimo serivisi zitandukanye z’ubuvuzi harimo kwisuzumisha indwara rusange, ubuvuzi bw’amenyo, gukoresha ultrasound ku bagore batwite, ndetse n’ubuvuzi bw’amaso. 

Umuganga Mukuru wa Rwanbatt-1 y’Ingabo z’u Rwanda, Maj. Gerard Bahati Murasandonyi,  yavuze ko ubufasha batanga ku baturage bo mu gace bakoreramo bujyanye n’inshingano zabo z’ingenzi zo kurinda abasivili, binyuze mu bikorwa bigamije gufasha abaturage.

Umuhuzabikorwa wa serivisi z’ubuvuzi mu bigo bya Leta ya Sudani y’Epfo, Ismail Abdu Nimaya,yashimiye ingabo n’abapolisi b’u Rwanda ku nkunga yo gutanga serivisi z’ubuzima ku buntu.

Yagize ati: “Dukeneye ko abavandimwe bacu bo mu Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye muri rusange bakomeza gufatanya natwe kugira ngo dukomeze kugeza izi serivisi z’ubuzima ku baturage bacu. Turishimye cyane kandi turashimira inkunga n’ubwitange budasanzwe bw’ingabo z’u Rwanda.”

Ibi bikorwa by’ubuvuzi brii gukorwa n’Ingabo na Polisi by’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, biri gufasha abaturage baho kwisuzumisha, kuvurwa no guhabwa imiti y’indwara zirimo malariya n’ibindi bibazo by’ubuzima.

Photos:

[fluentform id="3"]