sangiza abandi

Amb Nduhungirehe yakiriye impapuro z’abagiye guhagararira Ubufaransa na Misiri mu Rwanda

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Nduhungirehe Olivier, yakiriye impapuro za Ambasaderi Aurélie Royet-Gounin, ugiye guhagararira Ubufaransa mu Rwanda,  na Hanan AbdelAziz Elsaid Shahin, ugiye guhagararira Misiri mu Rwanda.

Izi mpapuro ,Amb Nduhungirehe yazakiriye kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Nzeri 2025.

Ambasaderi Aurélie Royet-Gounin,asimbuye Antoine Anfré, wari umaze igihe muri izi nshingano.

Ni mu gihe Amb. Hanan AbdelAziz Elsaid  asimbuye Nermine El Zawahry  wari umaze igihe mu kazi.

Mu Ugushyingo 2023, ni bwo Ambasaderi Nermine El Zawahry, yatanze impapuro zimwemerera guhagararira Misiri mu Rwanda asimbuye Mahmoud Mohamed EL Banna wagiyeho mu 2021.

Ni mu gihe Amb. Antoine Anfré we  yari amaze imyaka ine ahagarariye u Bufaransa mu Rwanda, kuko yatangiye izo nshingano tariki ya 12 Kamena 2021, nyuma y’imyaka itandatu icyo gihugu kidahagarariwe mu Rwanda, kubera umubano w’ibihugu byombi wigeze kuzamo agatotsi mu 2015.

Umubano n’Ubufaransa kuri ubu ni ntamakemwa kuva Emmanuel Macron yajya ku butegetsi.

Misiri

U Rwanda na Misiri bimaze imyaka irenga 47 bikorana mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ingufu, ubuvuzi no guhererekanya abanyeshuri.

Ibihugu byombi bisangiye kuba mu isoko rusange rihuza ibihugu byo mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Afurika (COMESA), iryo soko ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.

Hari kandi n’icyogogo cy’uruzi rwa Nil aho u Rwanda rufite amasoko arurasukiramo.

Kuri ubu buri mwaka, Misiri itegura imurikagurisha ry’ibikorerwa mu nganda zayo mu Rwanda “Egyptian Expo”.

ki gihugu kinohereza mu Rwanda ibijyanye n’imiti, ifumbire mvaruganda, imashini ndetse na bimwe mu bikoresho bya pulasitike.

Ni mu gihe kandi u Rwanda narwo rwohereza muri icyo gihugu ibirimo ibikomoka ku buhinzi nk’icyayi, imboga, inanasi, imineke n’ibindi.

Muri Kanama 2024, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano 12 nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubwikorezi, ubucuruzi.

Ubufaransa

u 2024, u Bufaransa bwasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu iterambere n’u Rwanda, aho buzatanga miliyoni 400 z’Amayero azafasha mu guteza imbere ibikorwa by’uburezi, ubuvuzi no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu gihe cy’imyaka itanu.

Muri uwo mwaka kandi, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda n’iry’u Bufaransa, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye ku wa 29 Gicurasi, agamije guteza imbere uyu mukino mu bihugu byombi.

Mu 2023, Leta y’u Bufaransa binyuze mu Kigega cyayo gishinzwe u Bufaransa, Agence française de développement (AFD), yasinye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni €75 azifashishwa havugururwa ibitaro bya Ruhengeri.

Hasinywe kandi amasezerano ya miliyoni €16 azifashishwa mu guteza imbere ibikorwaremezo mu turere two mu cyaro.

Umubano w’ibihugu byombi warushijeho kujya mu murongo mwiza nyuma y’uruzinduko rw’amateka Perezida Emmanuel Macron yagiriye mu Rwanda muri Gicurasi mu 2021.

Muri Kamena, 2024, Perezida Kagame yakiriwe na Perezida Emmanuel Macron mu biro bye. Mu Ukwakira k’uwo mwaka kandi, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye inama ya 19 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bikoresha ururimi rw’Igifaransa, byibumbiye mu muryango OIF.

Photos:

[fluentform id="3"]