sangiza abandi

Amb Nduhungirehe yashimangiye ko u Burundi bwanywanye na FDLR

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda ,Amb Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda atari rwo rubazwa ibyo kwica agahenge ahubwo FDLR n’ingabo z’u Burundi bifite umugambi wo guhungabanya umutekano warwo.

Ni mu kiganiro Amb Nduhungirehe yagiranye na RBA ku mugoroba wo kuwa 10 Ukuboza 2025, kigaruka ku mutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo ukomeje kugaragara ndetse n’ibirego bishinjwa u Rwanda.

Minisitiri W’ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda mu bihe bitandukanye rwabwiye amahanga ikibazo cy’umutekano mucye kigaragara mu Burasirazuba bwa Congo.

Yongeyeho ko RDcongo nyuma y’isinywa ry’amasezerano ya Washington yakomeje ibitero ifatanyije n’ingabo z’u Burundi, ku banyamurenge ndetse babakorera ibikorwa bigamije kubicisha inzara.

Ati ” Ni ukuvuga ibitero bya guverinoma ya Congo, yifashishije ibitero byayo cyangwa utudege twitwara ( drones) mu kurasa ibirindiro bya M23 binyuranyije ako gahenge ndetse no kurasa abanyamurenge. Kandi bigakorwa imvugo z’urwango zirimo zizamuka.:

Yakomeje ati ” Hari ikindi kibazo twavuze, tudahwema kuvuga , ikibazo cy’abasirikare b’abarundi , ubu bageze ku bihumbi makumyabiri bari hariya muri Kivu y’Amajyepfo, batangatanze ibyo bice by’abanyamurenge, bakababuza gusohoka kugira ngo babicishe inzara.

Ibyo ni byo biri kuba kandi nta munsi usiba ngira ngo hashize amezi ane cyangwa atanu ari byo tuvuga ,tubwira ibihugu bindi by’amahanga ndetse n’itangazamakuru.

Akomeza ati ” Nta kuntu amahanga ashobora kuvuga ngo u Rwanda , M23 , kandi amahanga yose twabwiye uko kwica agahenge kwa guverinoma ya RDCongo atarigeze agira icyo akora. Nta tangazo na rimwe ushobora kunyereka ry’akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye, umuryango w’Uburayi wunze Ubumwe ryamagana Perezida Tshisekedi na guverinoma ya RDCongo mu kwica agahenge.”

Ubwo ku wa mbere w’iki cyumweru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Bizimana Edouard , yagiranaga ikiganiro n’abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi, yavuze ko u Rwanda rwateye ibirindiro by’ingabo zabo ziri muri RDcongo ndetse ko ngo rufite umugambi wo kubatera bityo bazirwanaho.

Avuga kuri ibi birego by’Uburundi n’amahanga akomeje gushinja u Rwanda gufasha M23, Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda ,Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko amahanga adakwiye kuvanga ikibazo cya M23 ku Rwanda ahubwo ingabo z’u Burundi ziri muri Congo zikwiye gusubira mu gihugu cyabo.

Ati ” Ntabwo agahenge kareba uruhande rumwe .Nonese guverinoma ya Congo iyo itubahiriza ako gahenge igahora irasa ibirindiro by’umutwe wa AFC M23,uwo mutwe wa M23 ugasubiza,murumva uwishe agahenge ari nde ?

Yakomeje ati ” Ibintu byose kubigereka ku Rwanda , kubigereka kuri M23 , kandi twaragaragarije amahanga nayo abyemera ko agahenge kicwa na guverinoma ya Congo, ni ibintu rwose bitumvikana. Twarabivuze bihagije ko badashobora kuvanga ikibazo cya M23 n’ikibazo cy’u Rwanda. Nibabanze basabe ingabo z’abarundi zirenga ibihumbi makumyabiri, ziri hariya , zibasira abanyamurenge, zikabagota, zikabicisha inzara.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko FDLR n’ingabo z’u Burundi zihurira mu mutwe umwe kandi intego ari uguhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati ” Uburundi ntabwo butera inkunga FDLR ahubwo burafatanya . Ntabwo butera inkunga FDLR ahubwo ni umutwe umwe. FARDC ifatanya na FDLR ,igafatanya n’ingabo z’u Burundi, Wazalendo, abacanshuro bose ni umutwe umwe.”

Yakomeje ati ” Ntabwo waba ufatanya na FDLR ngo ube udashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ibyo bintu byose bibangamiye umutekano w’akarere .

Kugira ngo ikibazo gikemuke ni uko ingabo z’Abarundi zava mu Burasirazuba bwa Congo, umutwe wa FDLR warandurwa kandi n’ibyo bitero by’ingabo za RDCongo bikarangira,tukareba uko dushyira mu bikorwa amasezerano twashyizeho umukono.”

Kuva aho AFC/M23 itangaje ko yafashe umujyi wa Uvira, amahanga yashyize igitutu ku Rwanda, arushinja gufatanya n’uyu mutwe no kwica agahenge kumvikanyweho mu masezerano ya Washington aheruka gusinywa.

U Rwanda rurabihakana, rukavuga ko ahubwo ingabo za RDCongo zigifite umugambi wayo gufatanya na FDLR ifite intego yo gutera u Rwanda.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]