sangiza abandi

Amb. Nkulikiyinka yatanze impapuro zimwerera guhagararira u Rwanda muri Espagne

sangiza abandi

Ambasaderi Christine Nkulikiyinka yashyikirije Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’Ubutwererane y’iki gihugu, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararirayo u Rwanda.

Ni umuhango wabereye i Madrid kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ukwakira 2026. Ni ubwa mbere u Rwanda rugize uruhagarariye bihoraho mu Bwami bwa Espagne anahafite icyicaro.

Gufungura Ambasade y’u Rwanda muri Espagne, bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura ibikorwa byarwo ku mugabane w’u Burayi,  by’umwihariko kwagura umubano n’ubufatanye mu by’ubukungu, ubukururarugendo, ubuzima, ubuhinzi, n’ishoramari na Espagne.

U Rwanda na Espagne bifitanye umubano kuva mu 1967 u, ariko u Rwanda rwakoraga ibikorwa byarwo bya dipolomasi rwifashishije Ambasade yarwo y’i Paris mu Bufaransa.

Tariki wa 10 Kamena 2026, nibwo Perezida Paul Kagame yakoze impinduka zirimo no gushyiraho abahagarariye u Rwanda bashya mu bihugu bitandukanye, harimo no muri Espagne, aho iyi Ambasade yahawe, Ambasaderi Nkulikiyinka Christine, wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo. 

Amb. Nkulikiyinka yatanze impapuro zimwerera guhagararira u Rwanda muri Espagne

Photos:

[fluentform id="3"]