Ambasaderi Maj Gen Joseph Nzabamwita yashyikirije Perezida wa Serbia, Aleksandar Vučić, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo Gihugu.
Iki gikorwa cyo gushyikiriza Perezida wa Serbia impapuro zo guhagararira inyungu z’ Rwanda muri iki gihugu cyabaye ku wa 15 Mata 2026.
Amb. Maj Gen Joseph Nzabamwita asanzwe ari ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi ari naho afite icyicaro, ariko asanzwe afite n’inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Belarus, Serbia na Armenia.
Ambasaderi Nzabamwita yavuze ko azakomeza guteza imbere umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Serbia.
Umubano w’u Rwanda na Serbia ushingiye ku bufatanye bumaze igihe, aho impande zombi zasinyanye amasezerano mu 2023.
Ayo masezerano arimo ubufatanye mu bucuruzi, aho u Rwanda rwohereza muri Serbia ikawa n’icyayi, mu gihe Serbia yo yohereza mu Rwanda ingano n’ibigori bifasha mu mutekano w’ibiribwa.
Ibihugu byombi kandi byemeranyije kongerera imbaraga ubufatanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho, aho biteganyijwe ko u Rwanda rushobora kohereza abanyeshuri kwiga muri Serbia mu nzego z’ikoranabuhanga rishya hagamijwe kongerera ubumenyi n’ubushobozi.
Umubano hagati y’ibihugu byombi wubakiye ku bushuti aho uwahoze ari Perezida wa Serbia, Tomislav Nikolić, yigeze guha Perezida w’u Rwanda Paul Kagame umudari w’ishimwe ku ruhare rwe mu guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Mu nama ya 141 y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Inteko Zishinga Amategeko yabaye ku wa 13 Ukwakira 2019, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Serbia Maja Gojković yahuye na Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Rwanda Donatille Mukabalisa, baganira ku kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.










