sangiza abandi

Ambasaderi Umutoni yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Tunisie

sangiza abandi

Ambasaderi Shakilla Umutoni yashyikirije minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tunisia, Mohamed Ali Nafti, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 14 Mata 2026, aho aba bombi banagiranye ibiganiro byubakiye ku mubano n’ubucuti bimaze gushinga imizi hagati y’ibihugu byombi n’uko byarushaho kwaguka mu ngeri zitandukanye.

Umubano w’u Rwanda na Tunisia uhagaze neza kandi urangwa n’ubufatanye mu nzego zitandukanye z’iterambere n’umutekano muri Afurika. Ibihugu byombi bikunze guhurira mu biganiro bigamije gushimangira ubu cuti no kwagura imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubwikorezi bwo mu kirere, ubuzima, umutekano, ikoranabuhanga n’izindi.

Muri Gashyantare 2020 u Rwanda na Tunisie byasinyanye amasezerano yo gufungurirana ikirere, yagombaga gutuma sosiyete z’ubwikorezi bwo mu kirere z’ibihugu byombi zibikoreramo ingendo.

Muri Werurwe 2025, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yaganiriye na mugenzi we wa Tunisia, Mohamed Ali Nafti, ku bibazo by’umutekano n’iterambere mu karere n’umubano w’ibihugu byombi.

Ambasaderi Umutoni yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Tunisie

Photos:

[fluentform id="3"]