Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen Patrick Nyamvumba, yakiriye Umuhanzi w’umunyarwanda, akanatunganya umuziki, Fred Mugisha Robinson uzwi nka Element , EleéeH, muri muzika, uri muri icyo gihugu, bagirana ibiganiro.
Ambasaderi Gen Patrick Nyamvumba yashimiye uyu muhanzi ndetse amwizeza kumushyigikira mu bikorwa bye by’umuziki, by’umwihariko ubufasha yabakeneraho.
Ku mbuga nkoranyambaga, uyu muhanzi yatangaje ko yanyuzwe n’ubryo yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania.
Ati “ Nanyuzwe no guhura na Gen Patrick Nyamvumba, ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania. “
Yakomeje agira ati “ Twagiranye ibiganiro byiza byibanze ku mikoranre n’ubufatanye mu bijyanye n’umuco n’ubuhanzi. Mwakoze kutwakira neza cyane.”
Element EleéeH ari muri Tanzania, aho yagiye kurangiriza umushinga w’indirimbo ‘Jozi’ yakoranye na Marioo, iri no kuri album uyu muhanzi wo muri Tanzania aherutse gusohora.
Element EleéeH ateganya kandi kugira ibindi bikorwa ahakorera bya muzika.
Uyu muhanzi amaze kwagura urwego rwa muzika kuva yasohora indirimo ye ya mbere mu 2022. indirimbo yise ‘Tombe’ yatumbagije izina rye , bituma amenyekana mu karere .









