APR FC yanganyije na Police FC 1-1 mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’u Rwanda, abafaana bikoma umusifuzi.
Uyu mukino waranzwe n’ihatana ridasanzwe, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2026.
Ni umukino amakipe yombi yari yakaniye bijyanye n’igisobanuro wari ufite ku rutonde rwa shampiyona kuko amakipe yombi ari mu rugamba rwo guhatanira igikombe.
Hagati yayo, hari harimo ikinyuranyo cy’amanota ane, kuko APR FC yari ku mwanya wa kabiri n’amanota 38.
Ni mu gihe Police FC yari ku mwanya wa kane n’amanota 34, yaje ishaka intsinzi ngo hasigaremo inota rimwe, indi nayo ishaka gufata no gushimangira umwanya wa mbere.
Gusa kuri Police FC, ntiyari ifite bamwe mu bakinnyi barimo Byiringiro Lague na Emmanuel Okwi kubera amakarita y’umuhondo.
Abafana bari benshi kuri sitade bitandukanye n’imikino iheruka y’aya makipe kuko nko mu gice cy’ahadatwikiriye, hari huzuye higanje abafana ba APR FC ndetse n’abapolisi baje gushyigikira ikipe yabo.
Ku ruhande rwa APR FC, abayobozi mu ngabo z’u Rwanda nabo bari bahari.
Umukino watangiye Saa cyenda z’amanywa ( 15h00) uyobowe na Ishimwe Jean Claude uzwi ku zina rya Cucuri, utangirana imbaraga nyinshi.
Amakipe yombi yakinaga ava ku izamu ajya ku rindi, gusatira no kurema uburyo bw’ibitego, n’ubwo habagaho guhusha cyane aho mu minota 30 ya mbere amakipe yombi yari yagerageje amashoti yagaruwe n’igiti cy’izamu (poto).
Ni mu gihe hagati mu kibuga amakipe yakinnye umukino wihuta, kandi uryoheye amaso mu guhererekanya neza.
Nubwo amakipe yombi yageraga imbere y’izamu kenshi, ndetse imipira imwe ikavamo ikubise poto cyangwa abazamu bayikuyemo, ntabwo bigeze baboneza mu nshundura mu minota 45 yose y’umukino, Kuko amakipe yagiye kuruhuka anganya ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri Police yatangiye iri hejuru ya APR FC kuko yasatiraga buri kanya izamu rya Hakizima Adolphe wari uhagaze neza we na ba myigaruro barimo Niyogena Clement wari wahawe misiyo yo gufata Ani Elijah wa Police ukubagana cyane imbere y’izamu.
Ani Elijah watakaga afatanyije na Kwitonda Alain bashatse igitego biranga ariko Rutahizamu wa APR FC, ku munota wa 66 yohereza ishoti riremereye mu izamu rya Patience Niyongira, riruhukira mu rushundura.
APR FC yari ibonye igitego cyayo cya mbere nyuma y’amashoti atari make yari yageragejwe bikanga, yatangiye kuyobora umukino ndetse itangira no gusimbuza ubona ko yizeye amanota atatu y’uyu munsi.
Police FC nyuma yo kwinjizamo Rudasingwa Prince, baheruka gusinyisha nawe yagerageje uburyo Ku mupira yashyize ku mutwe uvuye mu ruhande rw’iburyo utewe na Kilongozi Richard, uca hejuru gato.
Irindi shoti yagerageje ryakozweho n’umuzamu, umupira ukubita igiti cy’izamu ujya hanze.
Gusa mu minota ya nyuma, Police FC yashoboraga kwishyura iki gitego byongera kwanga, umupira umara umwanya usirisimba mu izamu abasore ba APR FC birwanaho.
Abafana bibwiye ko birangiye ariko iminota ine yanyuma umusifuzi wa kane Irafasha Emmanuel yari yongeyeho, yashiriye mu mvururu zari Ku ntebe y’abasimbura zagizwemo uruhare n’abatoza n’abakinnyi ba APR FC.
Byatumye afata icyemezo umukino urakomeza, ya minota irarenga kugeza ku munota wa 7 Nsabimana Eric Zidane yatsindiyeho igitego cyo kwishyura, cyakoze mu bwonko abakinnyi n’abafana ba APR FC bari bizeye intsinzi.
Eric Nsabimana ‘Zidane’ yahise ahita ahabwa ikarita itukura nyuma yo gukuramo umwenda yari yambaye kandi yari asanganywe ikarita y’umuhondo.
Umukino wahise urangira amakipe yombi anganyije umukino wari ukomeye.
APR FC ntiheruka gutsinda Police kuko umukino baheruka guhuriramo w’igikombe cy’intwari nawo warangiye utya.
Muri shampiyona, aya makipe aheruka guhura mu Ukuboza 2025 nabwo yaranganyije. Bimaze kugaragara ko aya makipe ahanganye cyane muri ruhago Nyarwanda.
Abafana ba APRFC barabahaye
Abafana b’iyi kipe y’ingabo z’Igihugu ntibishimiye ibivuye muri uyu mukino, ndetse bikomye umusifuzi warengejeho iminota mu y’inyongera batsinzwemo.
Ku rundi ruhande, bagaragaza ko umusaruro nkene utabashimishije kuko APR FC ntiheruka intsinzi
Yatsinzwe na Al Hilal, inganya na Bugesera, inganya na Kiyovu Sports, none inganyije na Police FC.










